Rwanda: Umunyabigwi muri Karate y’Uburayi ‘Christophe Pinna’ yashimye urwego uyu mukino ugezeho

Rurangiranwa mu mukino wa Karate ku Mugabane w’Uburayi no ku Isi, Umufaransa Christophe Pinna, yashimye urwego uyu mukino ugezeho mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, ubwo yatangizaga ku nshuro ya kabiri amahugurwa y’uyu mukino, yateguwe ku bufatanye na JKA-Rwanda.

Uyu mugabo akaba yaherukaga mu Rwanda muri Mata y’Umwaka ushize, ubwo yakoreshaga aya mahugurwa ku nshuro ya mbere.

Nk’umunyabigwi muri uyu mukino, yahagarariye Ubufaransa mu mikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021.

Agaruka ku rwego yabonyeho uyu mukino mu Rwanda, Pinna yagize ati:”Iyi ni inshuro ya kabiri nkoresheje aya mahugurwa mu Rwanda. Umwaka ushize by’umwihariko mu bakiri bato wabonaga urwego rutarazamuka, ariko kuri iyi nshuro bagaragaje ko bazamutse by’umwihariko ku kijyanye n’umuvuduko ndetse n’imbaraga”.

Yungamo ati:”Ntagushidikanya ko mu myaka iri imbere uyu mukino uzaba uri ahantu hashimishije kandi unatanga Imidali haba mu Karere, muri Afurika no ku rwego rw’Isi”.

Agaruka kuri aya mahugurwa, umuyobozi wa JKA Rwanda, Rurangayire Guy, yavuze ko yateguwe mu rwego rwo gufasha abakina Karate mu Rwanda cyane abakiri bato kuzamura urwego.

Ati “Ni igikorwa cyo kwiga tekinike zo kurwana, cyane cyane zikoreshwa mu marushanwa ya Karate. Ni inshuti yacu, agarutse ku nshuro ya kabiri gutanga ubumenyi bwe ku bakinnyi bacu bakiri bato kugira ngo turebe ko hari icyo bazageraho mu gihe kiri imbere. Amahugurwa yacu arafunguye, ni igikorwa cyateguwe na JKA Rwanda dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, twafunguriye buri muntu akishyura ibihumbi 25 Frw yo kwiyandikisha, akitabira iminsi itatu.”

“Ubushize dutangira gukorana [na Christophe Pinna] byahinduye imikinire y’abakinnyi bacu, abana babashije gukurikira amahugurwa ye bagiye mu marushanwa ya ‘Zone’, imidali yose yari ihari barayitwaye, ubu bavuye muri Shampiyona Nyafurika, baragerageje bitwara neza [u Rwanda ruba urwa gatanu], hari umukobwa wabonye umudali wa Bronze, ni icyizere. Iyo abana batoya batangiye kubona uwatwaye Shampiyona y’Isi uyu munsi, ni amahirwe akomeye. Turifuza kuzana n’abandi batwaye Shampiyona y’Isi ku buryo abana babona aho barebera.”

Bwana Rurangayire yunzemo kandi ko kuzana Pinna mu Rwanda bitabahenze bitewe n’ubucuti buri hagati y’impande zombi.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa Gatanu tariki ya mbere Nzeri 2023, ararangira kuri iki Cyumweru tariki ya gatatu Nzeri 2023.

Bitegwanyijwe ko abayitabiriye by’umwihariko mu kigero cy’abakuru, baza guhanganda (Kurwana/Kumite), aho bahatanira Ibihembo hagati y’amafaranga Ibihumbi 300, 200 n’i 100).

Amafoto

Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy

 

Bwana Niyongabo Damien, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda ni umwe mu bakurikiranye aya mahugurwa

 

ImageChristophe Pinna wegukanye shampiyona y’Isi muri karate ari mu Rwanda gukarishya abakina uyu mukino (AMAFOTO)

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *