Rwanda: Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye gusoza Umwaka babungabunga Umutekano no kunywa mu rugero

Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye n’abawugenda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano kandi bakirinda kunywa ibisindisha birengeje urugero.Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda binjire mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2023 banitegura gutangira umwaka mushya wa 2024 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari imitako igaragaza imyiteguro y’iyi minsi mikuru.

Amasaha y’ibikorwa by’utubari, Resitora, amahoteli n’ahandi hakorerwa imyidagaduro yariyongereye. Ni umwanzuro abaturage bakiriye neza.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rwo kwihutisha iterambere RDB, Madamu Mukazayire Nelly yavuze ko ibi bigamije gufasha Abanyarwanda kwishimira iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abatuye uyu mujyi n’abawugenda kwishimira iyi minsi mikuru ariko bakirinda icyateza umutekano mucye.

Umujyi wa Kigali wijeje abawugenda n’abawutuye ko nta kibazo cy’ingendo kizagaragara muri iyi minsi mikuru isoza umwaka kubera imbaraga Leta yashyize mu kongera imodoka zitwara abagenzi.

Gusa abajya kwizihiza iminsi mikuru basabwe kujya bategura ingendo kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *