Bugesera: Hafunguwe Uruganda rutunganya Ifumbire Mvaruganda (Amafoto)

Mu Karere ka Bugesera hatashywe ku mugaragaro uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda ruzajya rutunganya nibura Toni ibihumbi 100 ku mwaka.

Abaturage hamwe n’abagurisha ifumbire baravuga ko biteze ibisubizo bizatangwa n’uru ruganda ku bibazo byo kutabona ifumbire ihagije kandi ku gihe byagiraga ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.

Kimwe mu bibazo by’ingutu abahinzi bo hirya no hino mu gihugu batahwemye kugaragaza nk’igikoma mu nkokora ubuhinzi bakora, ni ibura ry’ifumbire mvaruganda bakavuga ko bigira ingaruka ku buhinzi bwabo.

Mu cyanya cyahariwe inganda mu karere ka Bugesera, huzuye urwo ruganda rwiswe Rwanda Fertilizer Company ruje gusubiza ibibazo by’ifumbire mu Rwanda.

Ruzajya ruyitunganya rukurikije ibipimo by’ubutaka byafashwe kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’ikenewe mu gice cy’igihugu runaka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, we asanga uru ruganda ruzafasha Leta kugera ku ntego yarwo yo kwihaza ku biribwa.

Umuyobozi mukuru wa Kampani ya OCP Africa ikora ifumbire ku mugabane wa Afurika, Dr Mohamed Anouar JAMAL nk’uwateye inkunga imirimo yo kubaka uru ruganda, yemeza ko ruzanafasha ibindi bihugu byo mu karere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof NGABITSINZE Jean Chrysostome wari uhagarariye Ministre w’Intebe muri uyu muhango, avuga ko uru ruganda ari intambwe ikomeye itewe mu kwishakamo ibisubizo nyuma y’ibihe bidasanzwe isi yanyuzemo byakomye mu nkokora ubuhinzi.

Uru ruganda ruzajya rutunganya Toni zisaga ibihumbi 100 ku mwaka.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu gihe kingana gutya mu Rwanda hakoreshwa Toni zisaga ibihumbi 70 z’ifumbire mvaruganda kandi zose zajyaga zitumizwa hanze.

Gusa iyi Minisiteri ivuga ko n’ubundi kuyitumiza bitazahagarara mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi nk’uko igihugu kibyifuza.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *