Rwanda: Ubutumwa bwa Perezida Kagame mbere y’uko Umwaka w’i 2023 usozwa

Ndifuriza abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’Umwaka mushya muhire.

Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda igihugu cyacu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.

Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.

Ni iby’agaciro gakomeye kurinda igihugu cyacu, kandi ndabasaba kubikorana umurava n’ubwitange.

Nongeye kubifuriza mwese hamwe n’imiryango yanyu Umwaka mushya muhire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *