Rwanda: Immigration yahize Amakipe yitabiriye Shampiyona y’Abakozi

Ikipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka “Immigration”, yahize andi makipe yitabiriye Umwaka w’Imikino “Shampiyona” y’abakozi mu 2023.

Iyi Shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi “ARPST”, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023 nyuma y’Amezi atanu ikinwa.

Guhiga andi makipe y’ibigo byatabiriye iyi Shampiyona, Immigration ibikesha kwegukana ibikombe bitatu mu mikino itatu itandukanye, by’umwihariko mu Bigo bifite abakozi bari hejuru y’i 100.

Yegukanye Igikombe mu Mupira w’Amaguru, no mu Mikino y’Intoki Volleyball na Basketball.

Mu mupira w’Amagaru, yatsinze RwandAir kuri Penaliti 3-1 nyuma yo kugwa miswi y’u 0-0 mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo, wasifuwe na Rulisa Patience, Umusifuzi umenyerewe mu mikino yo muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Muri Volleyball, yahigitse Ikipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi WASAC, amaseti 3-1, mu gihe Basketball yatsinze Banki ya Kigali amanota 72-67 hitabajwe Iminota 5 ya Kamarampaka.

Iyi Shampiyona yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriwe n’Ibigo 66 birimo ibya Leta n’iby’abikorera. Yatangiye muri Nyakanga 2023.

Yakinwe mu byiciro bitandukanye, birimo Ibigo bifite Abakozi bari munsi ya 50 n’ibifite abarenzeho.

Asoza iyi Shampiyona, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, Bwana Mpamo Thierry, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Ni Umwaka watugendekeye neza by’umwihariko kuba Amakipe yariyongereye”.

Yungamo ati:“Urwego rw’imikinire rwarazamutse ndetse no guhangana hagati y’Amakipe, ibi ni Ibirungo twishimira”.

“Ibihembo byariyongereye, kuko umwaka ushize ikipe yegukanye igikombe muri buri cyiciro, yahembwe ibihumbi 200 Frw, iya Kabiri ihembwa ibihumbi 150 Frw. Ntabwo twavuga ko turagera iyo tujya, kuko twatangiye duhemba Ibihumbi 80 Frw, ariko turateganya gukomeza gukora ibirenzeho”.

“Nyuma yo gusoza Umwaka w’imikino, Abakinnyi bagiye kujya mu Kiruhuko k’Iminsi mikuru, ariko bagomba gukomeza Imyitozo kuko muri Gashyantare bazatangira Shampiyona y’Umunsi w’Umurimo, izamara Amezi atatu, igasozwa tariki ya 01 Gicurasi ku Munsi w’Umurimo nk’uko bimaze kumenyerwa”.

Yasoje agira ati:“Amakipe yegukanye Ibikombe mu byiciro bitandukanye, agomba kwitegura kurushaho, kuko azitabira Shampiyona ny’Afurika y’Imikino y’Abakozi izabera i Brazzaville muri Congo Brazzaville muri Mata Umwaka utaha”.

Isozwa ry’uyu Mwaka w’Imikino kandi ryitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Niyonkuru Zephanie.

Mu butumwa bwe, yagize ati:“Turishimira urwego iyi mikino imaze kugeraho, nyuma y’Imyaka 24 ikinwa”.

“Tuzakomeza gukora ibishoboka byose, hakorwe ubuvugizi aho bishoboka, Ibigo byitabira iyi mikino bikomeze kwiyongera, kuko ni ingenzi ko abakozi bahura bagasabana, by’umwihariko binyuze muri Siporo zitandukanye”.

Umusaruro waranze uyu Mwaka w’Imikino

  • Mu bigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura (Catégorie A)

Umupira w’Amaguru (Football):

  1. Immigration
  2. Rwandair

Basketball:

  1. Immigration
  2. Banki ya Kigali (BK)

Volleyball:

  1. Immigration
  2. WASAC

Catégorie B

Football:

  • Rwanda Medical Supply Ltd (RMS) yegukanye igikombe itsinze Rwanda Mining Board Ltd (RMB) ibitego 4-1.

Basketball:

  • IPRC-Kigali yegukanye igikombe itsinze RTDA amanota 55-48.

Volleyball:

  • Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) yegukanye igikombe itsinze Minisitiri ya Siporo amaseti 3-0.

Ikiciro cy’Abagore

Basketball:

  • REG yegukanye igikombe itsinze CHUB ku mukino wa nyuma

Volleyball:

RRA yegukanye igikombe itsinze Minisiteri y’Ingabo (MOD)

Ibigo byigenga

Football:

  • Ubumwe Grande Hotel bwegukanye igikombe butsinze Centor Ltd ibitego 2-1.

Basketball:

  • Banki ya Kigali (BK) yegukanye igikombe itsinze Stecol ku mukino wa nyuma.

Buri kipe yabaye iya mbere muri buri Kiciro, yahawe igikombe, yambikwa Imidari, ihabwa imipira yo gukina byaherekejwe n’Amafaranga ibihumbi 500 Frw.

Iza Kabiri muri buri Kiciro, zahembwe ibihumbi 300 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *