Rwanda: Toni 60 z’ibiribwa n’ibindi bikoresho bimaze guhabwa abahuye n’Ibiza mu Ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba

Nyuma y’ibiza by’ashegeshe cyane abatuye Intara y’Amajyaruguru n’iy’ Iburengerazuba kuri ubu igishyizwemo imbaraga ni ukugoboka abo byasize iheruheru.

Imodoka zitwaye ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’ibanze zatangiye kubigeza mu mirenge yibasiwe cyane n’ibiza hirya no hino.

Inzego zitandukanye zanogeje uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza by’umwihariko imiryango y’ababuze ababo barafashwa n’ubuyobozi gushyingura.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko mu rwego rwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ,Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.

Imibare iyi minisiteri yatangaje ibinyujije ku rubuga rwa twitter, igaragaza ko kugeza ubu hamaze gutangwa toni 60 z’ibiribwa zirimo toni 30 za kawunga na toni z’ibishyimbo.

Uretse ibiribwa, hari gutangwa ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, n’ibindi

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *