Amajyepfo: Basabye ko Ikiraro cya Mwogo cyakorwa ku buryo kitarengegwa n’Amazi mu bihe by’Imvura

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu, yatumye ikiraro cya Mwogo gihuza uturere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe kirengerwa kuburyo umuhanda wa Kirengeri-Buhanda-Kaduha, utari nyabagendwa, aho usanga ku mpande z’iki kiraro abantu ndetse n’ibinyabiziha bategereje ko amazi agabanuka ngo bambuke. 

Iki kiraro kiri ku muhanda Kirengeri-Buhanda-Kaduha hagati y’imirenge ya Cyabakamyi muri Nyanza, Musange muri Nyamagabe na Kabagari muri Ruhango.

Ni ikiraro cyubakishije ibyuma bishasheho imbaho. Kuri ubu amazi ya Mwogo yakirenzeho ku buryo imbaho zitagaragara, uyu muhanda ukaba utari nyabagendwa, kuko yaba abantu cyangwa ibinyabiziga batabasha gukoresha iki kiraro.

Bimwe mu binyabiziga usanga biparitse ku nkombe, bitegereje ko amazi agabanuka bikambuka. Ibi ni nako bimeze ku bantu bari bagiye kwambuka.

Aba bose bavuga ko ari ikibazo kibakomereye cyane ko bibangamira ubuhahirane hagati y’uturere dutandukanye duhuriye kuri ki kiraro

Abaturage bavuga ko mu gihe cy’imvura buri gihe iki kiraro kirengerwa ku buryo cyakorwa kugirango no mu gihe cy’imvura bajye babasha gutambuka

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko muri gahunda yo gukora umuhanda w’umuhora wa Kaduha n’iki kiraro kizahita gikorwa mu buryo burambye.

Abatuye hafi y’iki kiraro bavuga ko cyatangiye kurengerwa n’amazi kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize biturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri aka gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *