Rwanda – Tanzaniya: Ibyihariye ku mubano Ntamakemwa w’Intara y’Iburasirazuba n’iya Kagera

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, mu Karere ka Nyagatare ho mu Ntara y’Iburasirazuba, habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo byahuje abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba na bagenzi babo bo mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya, ibi bikaba bigamije kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Ni ibiganiro byabanjirijwe no gusura imishinga n’ibikorwa bitandukanye muri aka karere, byasuwe n’abayobozi bo mu Ntara ya Kagera bayobowe na Hon. Fatma Abubakar Mwassa bari hamwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ubwo yafunguraga ibi biganiro ku mugaragaro, Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko hakenewe ingamba zihamye ndetse n’ubufatanye bw’abikorera ku mpande zombi, mu rwego rwo konoza ubucuruzi n’ishoramari nk’amahirwe y’iterambere ku baturage b’ibihugu byombi.

Guverineri Gasana, yagaragaje ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba hari amahirwe menshi abikorera bo Ntara ya Kagera muri Tanzania bashobora kubyaza umusaruro arimo ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’umutungo kamere, bityo ko igihe kigeze ngo bashore imari yabo muri iyi Ntara.

Kuva muri 2011, Intara y’i Burasirazuba mu Rwanda ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye n’Intara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzania agamije guteza imbere ubuhahirane ku mpande zombi, ubufatanye mu kubungabunga umutekano, guhanahana amakuru n’ibindi hagamijwe iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.

Amafoto

Guverineri CG Gasana na mugenzi we Hon. Fatma Abubakar Mwassa bishimiye umubano ntamakemwa urangwa hagati y’Intara zombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *