Inkuru y’Akababaro: Mushiki wa Mwemere Ngirinshuti “Vumilia Aline” yitabye Imana ari kwibaruka

Mushiki wa Mwemere Ngirinshuti “Vumilia Aline” yapfuye ari kubyara, gusa ku bw’amahirwe Umwana w’umukobwa yabyaye ararokoka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugogo, aho umukinnyi w’Umunyarwandakazi witwa Vumilia Aline yitabye Imana ubwo yari ari kubyara umwana w’umukobwa.

Vumilia Aline ni umwana wa 5 mu muryango w’Abana 5, akaba avuka mu muryango wabanyamupira dore ko avukana na Ngirinshuti Mwemeri wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Atraco, As Kigali, Kiyovu Sports, Bugesera na Amavubi.

Akaba yaravukanaga na Kitumaine Diane, wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo na AS Kigali nawe uherutse kwitaba Imana mu mwaka wa 2019.

Vumilia yakiniye amakipe atandukanye arimo As Kabuye, APAER, APR FC, As Kigali, Ikipe y’Igihugu She Amavubi,OCL City yo muri Lubumbashi muri Republika ya Demokarasi ya Congo n’izindi..

Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, nibwo yerekeje i Rubumbashi agiye gukinira ikipe ta OCL City, nyuma y’amezi 5 nibwo yasezeranye mu mategeko n’umugabo wo muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ibyo gukina umupira asa nkubishyize ku ruhande.

Vumilia uri mu kigero cy’imyaka 27 apfuye asize abana 2 barimo uw’umukobwa yabyaye ubwo yapfaga ndetse n’undi w’umuhungu uri mu kigero cy’Imyaka 11 uba mu Rwanda.

Ngirinshuti Mwemere ni umukinnyi wakanyujijeho mu makipe atandukanye mu Rwanda, by’umwihariko ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC.

Amafoto

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *