Rwanda: Rwagati mu Mujyi wa Kigali na Nyabugogo, hagiye guturwa hagamijwe gufasha abahagenda gukora amasaha 24/24

Mu Mujyi wa Kigali rwagati n’ahazwi nka Nyabugogo hagiye gutuzwa abantu mu rwego rwo kubafasha gukora amasaha 24/24 no kugabanya akajagari mu ngendo.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo mbobera cy’Umujyi wa Kigali hagati y’Umwaka w’i 2020-2050, ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko abantu bazashakirwa amacumbi rwagati muri Nyarugenge na Nyabugogo, bikazatuma bakora amasaha yose y’umunsi 24/24.

Mu kiganiro bagiranye n’Abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, abayobozi n’abandi bakozi b’Umujyi, bagaragaje uko Igishushanyo mbonera kizakoreshwa, n’uburyo kizafasha mu koroshya ubuzima.

Ingendo zikigoranye bitewe n’ubuke bw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, imihanda zigenda zibyiganiramo n’ibindi binyabiziga, ndetse n’amacumbi make kandi ahenze, ni bimwe mu byo icyo Gishushanyo-mbonera kigomba gukemura.

Umukozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe ikoranabuhanga mu Itumanaho rishingiye ku bumenyi bw’Isi, Niyonsenga Valens, agira ati:”Mu gitondo tuba dufite umubyigano w’abajya mu Mujyi cyangwa Nyabugogo, nimugoroba tukagira uw’abavayo, biraterwa n’uko ari ho bajya gushakira imibereho”.

Niyonsenga avuga ko n’ubwo mu Mujyi cyangwa Nyabugogo nta bantu benshi baba bahari nijoro, ari ahantu Igishushanyo-mbonera giteganyiriza amacumbi aciriritse, ku buryo abantu bazajya bahirirwa bakanaharara, bigatuma bakora amasaha yose y’umunsi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire mu Mujyi wa Kigali, Solange Muhirwa, avuga ko impamvu abantu birirwa mu Mujyi bakawuvamo ninjoro, biterwa n’uko nta hantu babona hafi yabo haciriritse bashobora gucumbika.

Muhirwa avuga ko hari ahantu hatandukanye hateganyirijwe kubakwa amacumbi aciriritse mu Mujyi rwagati na Nyabugogo, ku buryo inyubako yaba icururizwamo ikanagira aho gutura, bidasabye abayikoreramo kujya gucumbika ahandi.

Yongeraho ko ibibanza bizubakwamo izo nzu bazabyereka abashoramari, ndetse ngo hari n’ubushobozi Leta izigomwa ikaborohereza kubona ibikorwa remezo byose bikenewe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko izo nzu zaba izubatswe hejuru nk’amagorofa, cyangwa iziri hasi ku butaka, umuntu ashobora kuzigura cyangwa kuzibamo akodesha.

Kuba abantu bakwirirwa mu Mujyi cyangwa muri Nyabugogo bakanaharara, ni ubundi buryo Ubuyobozi bubona ko buzagabanya imirongo miremire y’abatega imodoka, bajya mu kazi mu gitondo cyangwa abavayo nimugoroba.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo kwirinda imikoreshereze mibi y’ubutaka, inzu zigomba kubakwa zigana hejuru (amagorofa), ariko mu gihe ubushobozi bwaba butaraboneka umuntu akajya yubaka ikomeye cyane yo hasi, hejuru akahategurira kuzagerekaho izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *