Kigali: Abakora Ubucuruzi bwambika abatashye Ibirori bararira ayo kwarika

Abakorera Ubushabitsi bwo gucuruza no gukodesha imyenda yambarwa n’abataha Ibirori, mu Isoko rya Nyarugenge mu Mujyi rwagati wa Kigali, batangaje ko kuri ubu gukora ku Ifaranga byabaye ingume.

Bagira bati:”Gukora ku Ifaranga biragoye, kuko biterwa n’ibihe. Amafaranga twarayabuze”.

Nyuma yo kwinjira muri iri soko, uzamuka hejuru. Iyo urambuye amaso, ubara Etaje 2 zikurikirana ku muzenguruko wose w’isoko.

Aha, ukubitana n’abashakira ibyashara mu bucuruzi bw’imyenda yo kwambika abageni n’abakeneye gukodesha ibyo barimbana.

Ubwo THEUPDATE yinjiraga muri iri soko, yagerageje kurizenguruka ryose, igamije kumenya mu by’ukuri niba abakorera ubu bushabitsi muri izi Etaje 2 zikurikirana bose babona abaguzi n’abakodesha imyambaro yabo.

Umwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE yamutangarije ko bitoroshye kubona ukugana hatabayeho gukoresha imbaraga zawe.

Ati:”Kugira ngo ubone umukiriya unamukureho amafaranga, bigusaba kurwana urugamba rwo kumwinjiza aho ukorera, bitewe n’uko aba ashakwa na benshi”.

“Bisaba gucana ku maso, kuko n’abandi baba barekereje. Rimwe na rimwe n’iyo akugannye ugasanga ibyo ashaka utabifite, umugusha neza ukajya kubishaka ahandi ariko ntakugendane”.

“Rimwe na rimwe hari n’abahitamo kureshya abakiriya babizeza kubagabanyiriza ibiciro, kugira ngo bakunde babakureho Ifaranga”.

Uyu waganiriye n’Umunyamakuru wacu, yakomeje agira ati:”No kubona uko wacyura n’Amafaranga 1000 y’u Rwanda ntabwo ari ibya buri umwe, kuko iyo nta Bukwe buhari, cyangwa bwagabanutse, tuba twicira Isazi mu Jisho”.

Yunzemo agira ati:”Iyo nta Bukwe buhari, dushobora kumara n’Icyumweru nta n’urupfumuye”.

Ubwo Leta yashyiragaho gahunda y’ubukangurambaga izwi nka “Twihangire imirimo na Tinyuka urashoboye”, bamwe mu bayigerageje, bigaragara ko hari umusaruro yatanze.

Ni ubwo hari abahiriwe n’iyi gahunda, abahisemo gushora amafaranga yabo mu bucuruzi, bavuga ko bitoroshye ko gutangiza ubucuruzi butamenyerewe ngo uzamare amezi atatu utarabona abiganye ibyo ukora.

Aha, niho bahera bavuga ko ari imbogamizi yo kugera ku iterambere, mu gihe ubucuruzi bumwe  bwirukiwemo n’abatagira ingano, rimwe na rimwe bakabuzamo bagamije guhombya ababusanzwemo, kuko babuzamo batazi uko bukorwa.

Umwe mu mwanzuro uyu waganiriye na THEUPDATE yatanze, ni uko abantu abantu bafungura amaso bagashakishiriza mu ngeri zitandukanye z’imirimo kuko Leta yafunguye amarembo, aho kwirundira mu kintu kimwe ngo ni uko wakibonyemo abandi, nyamara utazi uko gikorwa”.

Kugeza kuri ubu, mu rwego rwo guteza imbere Igihugu, inzego za Leta zitangaza ko hahangwa imirimo ibihumbi 200 buri Mwaka, hagamijwe gufasha Abanyarwanda gukirigita Ifaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *