Rwanda: RSSB yatangaje Urwunguko rwa Miliyari 285,7 Frw mu Mwaka umwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), cyatangaje ko cyungutse Miliyari 285,7 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, ni inyongera ya 22% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Nzeri 2023, mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’itangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko mu byo bakora umunyamuryango ahora ku isonga.

Yagize ati “Ibi si mu mivugire gusa ahubwo ni mu bikorwa. Hari byinshi byagombaga gukorwa ngo ibyo bigerweho. Kuri ubu hari impinduka ziri kuba kandi hari gutegura guhindura, gushyira mu bikorwa impinduka no gusarura.’’

Mu mwaka ushize, RSSB yungutse miliyari 285,7 Frw, ni inyongera ya 22% ugereranyije n’ayinjijwe mu 2021/2022.

Mu nyungu yabonye harimo iyavuye ku ishoramari ikora ryose aho RSSB yaribyaje miliyari 109.6 Frw, inyongera ya 3% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021/2022.

Umusanzu w’abanyamuryango wiyongereyeho 24% mu 2022/2023, ugera kuri miliyari 352,0 Frw.

Rugemanshuro yavuze ko “Mu myaka ine ishize, habaye izamuka rya 18%. Ibi birerekana ko abanyamuryango bumva impamvu yo gutanga imisanzu. Turabishimira abanyamuryango.’’

Inyungu zihabwa abanyamuryango na zo ziyongereyeho 14%, aho RSSB yatanze miliyari 163,7 Frw.

Kugeza ubu umusaruro mbumbe wa RSSB ubarirwa muri miliyari 2065 Frw, ni inyongera ya 14% ugereranyije n’umwaka ushize mu gihe wari kuri miliyari 1400 mu myaka ine ishize.

Yongeyeho ko “Umutungo uhari ugenda wiyongera ariko n’usanzwe ukiyongera.’’

Mu 2020 ni bwo RSSB yatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi rishya ry’imyaka itanu (2020-2025) rigamije impinduka mu mikorere, nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi.
(Igihe, THEUPDATE)

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *