Rwanda: REB yahize guha Mudasobwa Abarimu bose mu gihe cy’Amezi 24

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abarimu bose bo mu Rwanda bazaba bafite mudasobwa muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, wari umutumirwa mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, yavuze ko guha mudasobwa abarimu biri muri gahunda ya leta yo gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga mu myigishirize.

Yagize ati:“Mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyo tuba twifuza ni uko umunyeshuri kugira ngo agume mu ishuri yige ariko abone n’ibyo yigishwa mu buryo bw’amashusho n’amajwi, tunahereye no ku byabaye mu bihe bya COVID19, aho amasomo yari yahagaze, ubu abarimu twatangiye kubaha mudasobwa.”

Yakomeje agira ati “Twatangije gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu, dufite gahunda ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, buri mwarimu wese ku rwego rw’igihugu azaba afite iyi mudasobwa. Azajya abasha kwigisha ndetse n’amahugurwa dutanga akabasha kuyakurikira nta kibazo.”

Abarimu bose bo mu Mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro bamaze guhabwa za mudasobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *