Rwanda: Hateganyijwe Imvura idasanzwe mu Mpera za Mutarama

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu mpera z’uku kwezi, hagati ya tariki 21-31 Mutarama 2024, hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa.Ni imvura iteganyijwe henshi mu gihugu ndetse mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu hakaba hagiteganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’imvura iteganyijwe mu bindi bice.

Itangazo rya Meteo Rwanda rivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10-120, aho izagwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu gihugu uretse mu bice by’Intara y’Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare na Gstsibo.

Meteo Rwanda yasabye ko imirimo y’ubuhinzi yiganje muri iki gihe harimo gusarura no kwanika igomba gukorwa hitawe cyane ku makuru y’iteganyagihe atangwa buri munsi.

Iki kigo kivuga ko ingaruka z’imvura nyinshi zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu kuko ariho hateganyijwe imvura nyinshi.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo gukumira no kwirinda ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *