Rwanda: Polisi yatanze umuburo ku bishobora mu Mazi badafite ubwirinzi

Mu gihe cy’iminsi 10 abantu 11 bamaze gupfa barohamye mu biyaga hirya no hino mu gihugu, bakaba biganjemo abana baba bagiye koga badafite ubwirinzi.

Umwana w’imyaka 13 yapfuye arohamye mu kiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Murenge wa Jenda wo mu Karere ka Nyabihu.

Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko uwo mwana yari agiye koga akarohama.

Bamwe mu bo mu muryango w’uwo mwana wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, n’abaturiye icyo kiyaga bagaragaza ko bafashe ingamba zo kwirinda.

Kuva tariki 25 z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka kugera tariki 5 z’ukwa Cyenda abantu 11 bamaze gupfa barohamye mu biyaga biri hirya no hino mu gihugu.

By’umwihariko benshi mu bapfuye ni abana baba bagiye koga nta bwirinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko hari ibyo bagiye gushyiramo imbaraga mu gukumira impanuka zo mu mazi.

Ikiyaga cya Nyirakigugu cyatangiye ari ikidendezi none amazi amaze kwaguka aho yafashe ubuso busaga hegitari 10.

Ni ikiyaga gifite ubujyakuzimu bwa metero 8.

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bwaganirije abaturage bo muri Jenda bubasaba kwitwararika umutekano wo mu mazi, bambara imyenda yabugenewe, bakarinda ko abana bakiniramo ndetse hagashakwa uburyo bwo kuhacungira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *