Nyagatare: Akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa Imihanda ya Kaburimbo

Abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare by’umwihariko abakoresha n’abaturiye umuhanda Nyagatare -Kanyinya-Kagitumba, barashimira Leta ikomeje kubegereza ibikorwaremezo birimo n’imihanda ya kaburimbo n’amasoko mato.

Ibi barabivuga bashingiye ku iterambere uyu muhunda Nyagatare -Kanyinya-Kanyinya-Kagitumba utangiye kubazanira, nyuma y’umwaka n’igice utangiye gukoreshwa, ndetse ngo intego yabo ni ukubyaza umusaruro uyu muhanda n’ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho binyuze mu bikorwa bibateza imbere.

Ku ikubitiro, ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kubaka isoko rito rya Rwentanga rishamikiye kuri uyu muhanda riherereye mu Murenge wa Matimba ndetse ryatangiye no gukora, aho rikoreshwa n’abaturiye n’abakoresha uyu muhanda wa Nyagatare-Kanyinya-Kanyinya-Kagitumba.

N’ubwo bishimira iterambere ry’uyu muhanda ariko banasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kububakira n’andi n’amasoko mato kuri uyu mahanda, abafasha gukora ibikorwa by’ubucuruzi nk’uko byari biteganyijwe ko uyu muhanda numara kuzura hazubakwaho ayo masoko mato atatu ariko kuri ubu hubatswe rimwe gusa rya Rwentanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *