Rwanda: Perezida wa Sena yasabye kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi akaba yabigarutseho mu Karere ka Rutsiro aho yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Kivumu mu gikorwa cy’umuganda.

Yavuze ko n’ubwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bisanze imibare y’abahakana bakanapfobya yaragabanutse, ariko abanyarwanda bakwiriye gukora ibishoboka byose bakitandukanya n’icyasubiza inyuma ubumwe bw’abanyarwanda.

Avuga ko kuba aka Karere ka Rutsiro kegereye imwe mu Ntara iri mu Burasirazuba bwa DRC icumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba bagifite n’iyo ngengabitekerezo, ari indi mpamvu ikomeye ituma kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye gushyirwamo ingufu muri aka gace.

Abaturage batuye Rutsiro bavuga ko bazi amateka n’ingaruka za Jenoside yagize, haba mu gutwara ubuzima bw’Abatutsi ndetse no gusubiza igihugu inyuma mu iterambere.

Bemeza ko bihaye ingamba yo kwimakaza ubumwe.

Perezida wa Sena ari kumwe n’itsinda ry’Abasenateri ndetse na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, bakaba bifatanyije n’abatuye Umurenge wa Kivumu mu gikorwa cy’umuganda Rusange wibanze ku gusibura no guca imirwanyasuri ku musozi wa Kabuye.

Muri ibi bihe by’imvura nyinshi kuri uyu musozi hacitse inkangu ndetse amazi menshi n’igitaka cyakukumutse byangiza imyaka y’abaturage yiganjemo ibigori.

Abatuye Kivumu bagaragaza ko iyi mirwanyasuri baciye itanga icyizere ko izagabanya ingaruka ziterwaga n’isuri ikomoka kuri uwo musozi.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *