Nyakinama: Abasoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare basabwe gukoresha neza Ubumenyi bahakuye


image_pdfimage_print

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, ba ofisiye b’ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 38 barangije amasomo abanza yo ku rwego rw’abofisiye, bakaba bavuga ko aya masomo bamazemo amezi 5 yabunguye ubumenyi bakeneye nk’abayobozi.

Mu barangije ayo masomo y’icyiciro cya 20, ni ba ofisiye 23 bo  mu ngabo z’u Rwanda bafite ipeti rya Major, 13 bafite ipeti rya Captain, mu gihe 2 bo muri Polisi y’igihugu bafite ipeti rya Chief Inspector of Police.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt General Mubarakh Muganga yasabye abarangiye aya masomo gukoresha neza ubumenyi babonye mu gutanga umusaruro bitezweho.

Mu byumweru 20 bamaze mu ishuri rikuru rya gisirikare, aba ba ofisiye bagize umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu nyandiko, bahabwa amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y’akazi kabo ko mu biro n’ayandi.

Abarangije mu ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama basabwe gukoresha neza ubumenyi babonye.

 

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt General Mubarakh Muganga yasabye abarangiye aya masomo gukoresha neza ubumenyi babonye mu gutanga umusaruro bitezweho

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *