Rwanda: Perezida Kagame yashimiye abafashe Abanyarwanda mu mugongo nyuma y’Ibiza byahitanye abasaga 130

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bihanganishije u Rwanda nyuma y’aho ibiza biteje imyuzure n’inkangu bigahitana abantu 135.

Mu butumwa bushimira, Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri twitter, yagize ati”Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunafasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzatsinda izi nzitizi.”

Mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru haguye imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu, abantu 135 bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Bikimara kuba, abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi hirya no hino ku isi boherereje u Rwanda ubutumwa bw’akababaro.

Ibiza bikimara kuba guverinoma yagobotse abaturage bahuye n’isanganya, ibaha ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Kagame yasuye ahangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, ndetse anaganira n’abaturage bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Inyemeramihigo.

Icyo gihe, Umukuru w’Igihugu yabijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ikomeze ifashe abagizweho ingaruka n’ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *