Art Rwanda Ubuhanzi yatanze Imirimo 400 mu gihe cy’Amezi 24

Urubyiruko rufite imishinga iruteza imbere ruvuga ko hari amahirwe Leta y’u Rwanda yashyizeho agamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere n’ubwo hari benshi batarayamenya.

Niyitegeka Jean Damascene ni umwe mu basore batsinze mu marushanwa ya Art Rwanda ubuhanzi ategurwa n’umuryango Imbuto Foundation.

Ubu arimo mu kigo gityaza abanyabugeni n’ubundi cyashyizweho na Imbuto Foundation mu rwego rwo kwagura impano z’urubyiruko.

Mu minsi ishize aherutse gukora igihangano kigurwa amafaranga ibihumbi 500 ibintu byamweretse ko gutungwa n’uyu mwuga bishoboka.

Uwimpuhwe Clementine we ni urubyiruko akaba umunyabugeni mberajisho. Avuga ko urwego agezeho mu gukora ibihangano binyura ijisho abikomora ku mbaraga leta ishyira mu gufasha urubyiruko rufite impano, by’umwihariko gahunda ya Art Rwanda Ubuhanzi.

Ubu abahanzi 60 bari mu byiciro 6 ni bo barimo gutorezwa hamwe mu mu kigo cyashyizweho na Imbuto Fondation.

Niyodushima Diodonne warangije kaminuza muri 2016 akabona akazi mu Mujyi wa Kigali yaje kumenya amahirwe ari mu buhinzi maze muri 2018 atangira ubuhinzi bw’imiteja mu karere ka Bugesera umurenge wa Rilima.

Ikibazo cyo kutamenya amakuru ku rubyiruko ni imwe mu nzitizi urubyiruko ruhura nayo nk’uko Mukandemezo Jean D’Arc umuhinzi wabigize umwuga mu karere ka Bugesera abivuga.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Fondation Sandrine Umutoni ashimangira ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko mu iterambere.

Urugero, umuryango Imbuto Fondation uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo isaga 400 n’amafaranga asaga miliyoni 150.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *