Rwanda: Perezida Kagame yaganiriye n’Abajenerali baherutse gushyirwa mu kiruhuko


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye inama n’Abajenerali n’abandi basirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umukuru w’Igihugu yabashimiye umusanzu batanze mu kazi bari bashinzwe.

Aba basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ye, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda. (RBA)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *