Rwanda: Nyinawumuntu yahamagaye ikipe y’Igihugu yitegura Ghana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Nyinawumuntu Grace, yahamagaye abakinnyi 25 bitegura umukino uzabahuza na Ghana mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika kizakinwa Umwaka utaha w’i 2024.

Uyu mukino u Rwanda ruzawukina na Ghana (Black Queens), tariki ya 18 Nzeri 2023 i Kigali kuri Sitade yitiwe Pele i Nyamirambo ntagihindutse, cyangwa ugakinirwa mu Karere ka Huye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Nyinawumuntu yahamagaye abakinnyi bavanzemo abasanzwe n’amasura mashya, mu rwego rwo kwitegura uyu mukino uzahuza impande zombi.

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu, kongeraho Imanizabayo Florence uherutse gusinyira ikipe ya Kampala Queens yo mu gihugu cya Uganda.

Muri aba abakinnyi bahamagawe, ikipe ya AS Kigali y’abagore ifitemo batandatu (6) barimo Umunyezamu Angeline Ndakimana, mu gihe andi makipe arimo; Rayon Sports WFC, APAER na Fatima WFC buri kipe ifitemo abakinnyi bane (4).

Ikipe izarokoka hagati y’aya makipe yombi nyuma yo gukina imikino ibiri, izahura n’izaba yarusimbutse hagati ya Namibia na Gambia mu ijonjora rya kabiri.

Nyinawumuntu Grace yahamagaye abakinnyi bazahangana na Ghana.

 

Rwanda Women's national team head coach Grace Nyinawumuntu has named a 25-woman squad for  the 2024 Women's Africa Cup of Nations qualifier.Courtesy

Nyinawumuntu aims high after landing she-Amavubi job - The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *