Basketball: APR BBC yateye intambwe yerekeza ku gikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 14

Ibifashijwemo na Axel Mpoyo watsinze amanota 16 na Rebounds 15, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR BBC) yaraye iteye intambwe iganisha ku kwegukana igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2009, nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 80-75 mu mukino wa gatatu (3) wa playoffs wakiniwe muri BK-Arena.

Uretse aya manota na Rebounds, Mpoyo kandi yanatanze imipira itanu yabyaye amanota, mu mukino wamuhuzaga n’ikipe yavuyemo muri uyu mwaka w’imikino.

N’ubwo REG BBC yatsinzwe uyu mukino, kizigenza wayo Adonis Filer, yagaragazaga ko we n’abakinnyi bagenzi be bari babukereye birinda gustindwa umukino wa gatatu wikurikiranya, ndetse uyu ukaba wari no gusa n’ushyize akadomo ku nzozi zo kurwana ku gikombe cya Shampiyona iyi kipe ibitse mu myaka ibiri yikurikiranya.

REG BBC ntako itagize muri uyu mukino by’umwihariko mu duce tubiri twawo twa mbere, gusa ntago yaje guhirwa kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka APR BBC iyoboye n’amanota 44-40.

Abakinnyi barimo; Mpoyo, Ntore Habimana na De Marcus Holland, ni bamwe mu bagoye REG BBC mu buryo bugaragara muri uyu mukino.

Kuko uretse Mpoyo watsinze amanota16, Ntore yatsinze 15 mu gihe Holland yatsinze 11.

Nk’uko ahora ahanzwe amaso, n’ubundi Adonis yatsinze amanota 28 ku ruhande rwa REG BBC, gusa aya ntago yarahagije ngo aheshe intsinzi iyi kipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu.

Nyuma y’uyu mukino, kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Nzeri 2023, amakipe yombi aragaruka mu kibuga mu mukino wa kane (4), mu gihe APR BBC yawutsinda, ikazahita yegukana igikombe cya Shampiyona.

N’ubwo mu bagabo APR BBC iri gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona, ku ruhande rw’abagore ntago yatangiye neza, kuko yaraye yaraye itsinzwe na REG amanota 87-86 mu mukino wa mbere wa playoffs.

Nk’uko bimeze ku ruhande rw’abagobo, no mu kiciro cy’abagore naho amakipe azakina imikino irindwi (7), atanguranwe imikino ine (4).

Amafoto

ImageThe New TimesThe New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
Kenyan Cente Bush Wamukota (L) watched Game 3 from the stands as his side beat REG 80-75 to in Game 3 to lead the series 3-0 and go in pole position to win their first championship since 2009-Dan Gatsinzi
Mpoyo's mother is pictured celebrating as she watched her son steer APR to yet another win over REG on Wednesday night-Dan Gatsinzi
REG point guard Adonis Filer alone dropped game high 28 points but they were not enough to roll back the series as earlier expected as APR held on to win the crunch game to extend their finals lead to 3-0-Dan Gatsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *