Rwanda: NIRDA n’abafatanyabikorwa bayo batangaje ko bavugutiye Umuti ikibazo cya Kawunga


image_pdfimage_print

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA ku bufatanye n’Ikigo gitanga ubufasha mu gukusanya amakuru ajyanye n’ubushakashatsi, Vanguard Economics bahuje inzego zitandukanye ku kwigira hamwe uburyo ibigori byatunganywa bidatakaje intungamubiri binyuze mu bushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’inganda.

Abahurijwe muri nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 barimo inzego za leta, ibigo bikora ubushakashatsi, imiryango mpuzamahanga n’abikorera cyane cyane abafite aho bahuriye no gutunganya ifu y’ibigori

Ni uburyo butunganya ifu y’ibigori hatagize igice na kimwe cy’uruheke gitakaye kuko bikimara kumishwa, bijyanwa mu mashini zabugenewe zigasya impeke zose.

Bitandukanye n’ubukoreshwa ubu aho bibanza gutonorwa hakagira ibice bitakara kandi ari byo biba bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye birimo ubutare, zinc n’izindi, abahanga mu by’imirire bavuga ko ifu itunganyijwe ku buryo bugezweho igira intungamubiri zikubye inshuro eshanu kurusha uburyo busanzwe.

Uyu mushinga wo gukora ifu y’ibigori izwi nka kawunga ku buryo bugezweho (Fortified Whole Grain (FWG) watangijwe ndetse uterwa inkunga n’ikigo cy’abagiraneza cyo muri Amerika, The Rockefeller Foundation hagamijwe guha abanyeshuri n’Abanyarwanda indyo yuzuye.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, yavuze ko bazafasha mu kugeza iryo koranabuhanga ku nganda zitunganya ibinyampeke by’umwihariko ibigori kugira ngo basobanukirwe uko bikora hifashishijwe ubushakashatsi.

Dr Birame yavuze ko aba banyenganda bazafashwa kandi mu kubapimira ifu bakora hifashishijwe laboratwari ya NIRDA iri i Huye kugira ngo harebwe n’iba ibyangombwa iyo fu igezweho isaba byuzuye.

Ati “Ikindi ni uko hari igihe bakenera kugira imashini zigezweho zafasha gukora ubu bwoko bw’ifu. Nacyo ni igice cya kabiri bazafashwamo ku buryo mu gutunganya biriya bigori bazaba bafite ibigenderwaho byose uruganda ruzaba rukeneye.”

Ku bijyanye n’uko iyi fu ishobora kuzaba ihenze, uyu muyobozi yavuze ko ahubwo ari yo izaba ihendutse kuko mu kuyitunganya bidasaba kunyura mu nzira nyinshi.

Yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mushinga bifuza kubanza gukorana na buri ruganda rutunganya ibigori muri buri ntara, uko amikoro azajya aboneka bakazagura umushinga ku nganda zose zo mu gihugu.

Mu ntangiriro habanje gutunganya ibigori. Uko imyaka igenda yigira imbere iri koranabuhanga rikazagera no ku bindi binyampeke bitandukanye.

Uyu mushinga wibanze ku bigo by’amashuri by’umwihariko mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana binyuze muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri ariko bikazakomeza no mu bakuru.

Uzabanza kwigisha abo mu nganda nyuma bahabwe imashini n’ibindi bizabafasha kuyikora.

Umushinga ugitangira ibigo by’amashuri 18 bigizwe n’abana 13,765 bo mu turere rwa Nyaruguru na Nyamagabe bisanzwe bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, byahawe amafunguro agizwe n’ubu bwoko bw’ifu.

Biteganyijwe ko kandi ibigo bitanu byo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gasabo, Burera na Kayonza bikorana na WFP byigamo abagera ku 73,897 mu gihe gito bizaba byatangiye gukoresha iyi fu.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na gahunda muri Vanguard Economics unakurikirana uyu mushinga, Diane Dusabeyezu yavuze ko gutangirana n’amashuri ari uko bashaka kurwanya imirire mibi bahereye mu bakiri bato.

Ati “Niturangiza gukorana n’ibigo by’amashuri tuzakorana n’abandi bantu batandukanye nubwo inganda zikora iyi fu zitanga serivisi ku bantu benshi ku buryo n’abatari abanyeshuri na bo bashobora kuyibona.”

Biteganyijwe ko abanyeshuri basatira miliyoni enye bagaburirwa ku bigo by’amashuri mu gihugu hose bitarenze mu 2024, bazaba bagerwaho n’ifu yujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Dusengiyumva Samuel yashimiye ibigo bitandukanye byagize uruhare mu gutangiza uyu mushinga, yemeza ko biri mu murongo igihugu cyihaye wo kwimakaza indyo yuzuye ku baturage bose.

Yavuze ko nubwo ikibazo cy’igwingira mu gihugu giteje inkeke cyane ko 5% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, igihugu kiri gukora uko gishoboye binyuze muri porogaramu cyashyizeho kugira ngo iki kibazo kibe amateka.

U Rwanda rubinyujije muri MINEDUC rwashyize imbaraga mu kugaburira abanyeshuri ku bigo nka bumwe mu buryo bwo kugera ku burezi aho kuva mu 2021 umubare w’abana bagaburirwa ku ishuri wavuye ku bihumbi 640 ukagera ku barenga miliyoni 3.6.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *