Rwanda: Minisitiri Musafiri yasabye inzego z’Ubuhinzi gukoresha neza ingengo y’Imari bahabwa

Inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda zirasabwa gukora iyo bwabaga mu guhuza amakuru kugira ngo amafaranga Leta ishora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi abyazwe umusaruro mu rwego rwo guca inzara mu baturage.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo gusoza inama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abafite mu nshinga ubuhinzi n’ubworozi kuva ku murenge kugeza kuri Minisiteri.

Ni inama yabaye umwanya wo gusasa inzobe ku mbogamizi zikiri mu buhinzi n’ubworozi zituma amafaranga Leta ishyira mu buhinzi n’ubworozi adakemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku baturage. Abakozi ba Leta bafite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko hari byinshi bagiye gukosora.

Gukoresha ifumbire mvaruganda ni kimwe ariko ikavangwa n’imborera. Aha niho Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome ahera avuga ko hari ingamba bafashe mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri aragaruka ku ngamba zafatiwe muri iyi nama nyuma y’uko bigaragaye ko umusaruro w’ubuhinzi udahura n’ibyo Leta ishora muri uru rwego mu kuruteza imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude asanga ubuhinzi n’ubworozi budakwiye guharirwa ababishinzwe ku rwego rw’umurenge. Aha yasabye abayobozi b’uturere kwita ku bibazo biri mu buhinzi n’ubworozi.

Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abayobozi kuva ku murenge kugera ku Ntara, abayobozi bakuru ba RAB ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’iy’Ubucuruzi n’Inganda bose basaga 1000.

Abayobozi b’uturere kandi basabwe korohereza abakozi b’ubuhinzi n’ubworozi bagakorana n’abaturage byibuze iminsi ine mu cyumweru kuko benshi bagaragaje ko bahozwa mu nama bakabura umwanya uhagije wo kwegera abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *