Karate: The Champions Sports Academy yasoje amasomo y’Ibiruhuko itanga Imikandara ku Bakarateka bahize abandi (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Ishuri ryigisha imikino itandukanye rizwi nka The Champions Sports Academy, ryatanze Imikandara mu byiciro bitandukanye ubwo hasozwaga amahugurwa yahabwaga Abakarateka mu gihe cy’Iminsi hafi 60 bari bamaze mu Biruhuko bikuru by’Abanyeshuri.

Ni mu gikorwa cyabereye kuri Sports View ahasanzwe hakoreshwa nk’ikicaro cya The Champions Sports Academy.

Iki gikorwa kitabiriwe by’umwihariko n’ababyeyi, intego nyamukuru ikaba yari ukuzamura mu ntera Abakarateka no kurebera hamwe ibyo bigishijwe muri iki gihe cy’Ibiruhuko barabyumvise.

Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate, niwe wakoresheje iki kizamini, aho abahawe Umukandara muto bahawe uw’Umuhondo mu gihe Umukandara wo hejuru watanzwe ari Umukandara uzwi nka Malo.

Nyuma yo gusoza aya mahugurwa no gutanga Imikandara mu byiciro bitandukanye, Nkuranyabahizi aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Uyu munsi hari hagamijwe kureba niba koko ibyo twabigishije muri iki gihe cy’Ibiruhuko barabyumvise. Ntago twabireba bitanyuze mu kubakoresha isuzuma, iri kandi rikaba riba rigamije guhitamo abakinnyi bazajya baserukira The Champions Sports Academy mu marushanwa anyuranye arimo n’ay’imbere mu gihugu no kureba abafite impano zihariye”.

Agaruka ku musaruro waranze aya mahugurwa by’umwihariko n’uburyo abakinnyi bitwaye mu guhatanira kuzamurwa mu ntera, Nkuranyabahizi yagize ati:“Bagaragaje ubuhanga buhanitse by’umwihariko mu kurwana (Kumite) ndetse no kwiyereka (Kata)”.

“Ibi bivuze byinshi yaba kuri twe nka The Champions Sports Academy ndetse no ku Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (Ferwaka) by’umwihariko, kuko ugufatanya kw’impande zombi kuzatanga umusaruro mu gihe kiri imbere”.

Asoza, yasabye abitabiriye aya mahugurwa, gukomeza gukarishya imyitozo, abibutsa ko ibyo bahawe ari impamba by’umwihariko bazifashisha mu Byumweru bibiri biri imbere kuko hateganyijwe Shampiyona yo ku rwego rw’Igihugu hagati ya tariki ya 16-17 Nzeri 2023.

Yibukije kandi abataragana The Champions Sports Academy ko imiryango ikinguye, ndetse ko ntakigoye kirimo, kandi gukina Umukino wa Karate bifasha abana kugira ikinyabupfura no kwigirira ubwirinzi.

Abana bakina Karate muri The Champions Sports Academy ababyeyi babafasha guhitamo igihe bazajya babonekera, yaba mu mibyizi no mu mpera z’Icyumweru.

Isaro Uwase Kelia w’Imyaka 14 gusa y’amavuko wiga mu Mwaka wa Mbere w’Amashuri yisumbuye ku Kigo cya Excella mu Mujyi wa Kigali, umwe mu bamaze igihe kirere muri The Champions Sports Academy (Imyaka 5), ari mu batsindiye Umukandara wo hejuru watanzwe (Malo).

Aganira n’Itangazamakuru, yagize ati:“Gukina Umukino wa Karate byanyigishije ko Ikinyabupfura kigomba kuza ku mwanya wa mbere. Uretse Ikinyabupfura, nawigiyemo uburyo umuntu yakwirwanaho mu gihe yaba ari mu Kaga ndetse no kuba yatabara abandi baramutse basumbirijwe”.

Agaruka ku kanyamuneza yatewe no gutsindira Umukandara wa Malo, Uwase yagize ati:“Ni ibyishimo bidasanzwe, kuko kugera kuri iyi ntera muri Karate ntago ari ibya buri umwe. Gutsinda iki Kizamini bisaba kuba witeguye bihagije yaba mu Mutwe n’uburyo witwara mu Kizamini, kuko biba bikomeye ugereranyije no gukorera indi Mikandara”.

Yunzemo ati:“N’ubwo uyu Mukandara ushimishije, ariko nagowe cyane no gutsinda Ikizamini cy’Umukandara w’Ubururu, kuko kuwubona byansabye Imbaraga nyinshi ugereranyije n’uyu munsi”.

Isaro Uwase uvuka mu Muryango w’Abakarateka, yasabye abandi bana bagenzi be by’umwihariko abangavu (abakobwa), kugana uyu mukino kuko ari mwiza kandi umuntu uwukina umufasha kuba atapfa guhutazwa n’ubonetse wese ndetse kandi ko utandukanye n’umukino ukinwa n’Ibirara (abantu batagira ikinyabupfura) nk’uko hanze aha bamwe babifata.

Aya mahugurwa yakorewe ahantu habiri hatandukanye, harimo kuri Sports View i Remera n’i Rusororo hombi ho mu Karere ka Gasabo, yitabirwa n’Abakarateka bo mu kiciro cy’abakiri bato 170 mu gihe cy’Ibiruhuko.

Amafoto

Nkuranyabahizi n’itsinda bafatnya mu gutoza abakiri bato umukino wa Karate, bakurikiye uburyo Ikizamini cyakorwaga

 

Nkuranyabahizi Noel, yasabye ababyeyi gukundisha abana bakiri bato imikino inyuranye, kuko umwana uri muri Siporo ntabirangaza ahura nabyo

 

Isaro Uwase Kelia yavuze ko kubona Umukandara wa Malo ari ibyagaciro mu rugendo rwe mu iterambere rya Karate

 

May be an image of 5 people and text that says "THE CHAMPIONS SPORTS ACADEMY SMART THE CHAMPIONS SPORTS ACADEMY IQ VALUES PL SMART SPORT SHOP ST 3. D A"

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 12 people, people performing martial arts and text

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people and dais

May be an image of 8 people and people studying

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people, child and people performing martial arts

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and text that says "UNDERESTIMATE INVESTMENT THE YOU MAKE IN YOURSELF MNM FITHESS"

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people, people smiling and people performing martial arts

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *