Rwanda: Minisante yihaye intego yo gusuzuma 70% bya Kanseri y’Inkondo y’Umura mbere ya 2030

Spread the love

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ‘MINISANTE’, yatangaje ko iteganya ko muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70% bavuye kuri 25% by’abamaze gusuzumwa iyi ndwara iza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abagore benshi.

Muri gahunda ya siporo rusange idasanzwe yakozwe kuri iki Cyumweru, ikibazo cya kanseri y’inkondo y’umura nicyo cyibanzweho cyane.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima, mu Karere ka Gicumbi hari ababyeyi basaga ibihumbi 55 bashyizwe muri gahunda yo gusuzumwa iyi kanseri y’inkondo y’umura kuburyo muribo abagera ku bihumbi 20 bamaze gusuzumwa nyamara 600 bagaragaje ibimenyetso byayo nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr. Brian Chirombo avuga ko kanseri y’inkondo y’umura hari byinshi birimo gukorwa mu kuyirandura mu Rwanda.

“Icyiza cy’u Rwanda nuko hari ubushatse bwa politike buri ku rwego rwo hejuru kuko Madame Jeannette Kagame atari ku isonga hano mu Rwanda gusa, ahubwo n’iwacu muri OMS atubereye ku isonga muri gahunda yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura. U Rwanda rumaze gutera intambwe muri izi gahunda zijyanye n’ubukangurambaga no gukingira virusi iyitera, ni kimwe mu bihugu biri ku isonga muri izi porogaramu zirimo izo gukingira abana b’abakobwa. Igihugu kandi cyashyize imbaraga mu gusuzuma benshi ariko icyiza cy’ubu buryo nuko harimo kurebwa uburyo iyi serivisi yakorwa akarere ku kandi, buri mugore akagerwaho.”

Mu Rwanda muri 2020, abagera ku bihumbi 8,835 banduye kanseri z’ubwoko bunyuranye kandi muri abo 1,229 bahwanye na 13.9% bari bafite kanseri y’inkondo y’umura.

Yaje ku mwanya wa 2 nyuma ya kanseri y’ibere yagaragaye ku 1,237 bahwanye na 14% bya kanseri zose

25% by’abagore barengeje imyaka 30 nibo bamaze kuyisuzumwa bakagirwa inama y’uburyo bitwara mugihe intego ari uko bitarengeje 2030 byibuze 70% by’abo bagore bazaba barasuzumwe.

Hagati ya 2011 na 2021, abakobwa bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bari hejuru y’imyaka 12 bakingiwe virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, nibura 93% by’abafite hejuru y’iyi myaka nibo bahawe uru rukingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *