Nkumba: Hatangijwe icyiciro cya 8 cy’Itorero Intagamburuzwa

Mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera hatangiye icyiciro cya 8 cy’Itorero ry’Intagamburuzwa z’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG.

Ni itorero rizamara icyumweru, rifite intego yo gutoza urubyiruko rwitabiriye Umurage w’Ubudaheranwa.

Muri iki cyiciro cya 8 cy’Itorero ry’Intagamburuzwa z’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, hari gutozwa urubyiruko 380 nk’abanyamuryango ba AERG baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza 37 zo mu hirya no hino mu gihugu.

Abatozwa bavuga ko biteze kurushaho kunguka ubumenyi ku mateka y’igihugu aganisha ku bumwe bw’abanyarwanda.

Mu byiciro birindwi by’Itorero ry’Intangamburuzwa hamaze gutozwa intore 2370.

Umuhuzabikorwa w’umuryango AERG ku rwego rw’igihugu Mudahemuka Audace, avuga ko iri torero ryafashije abanyamuryango kurenga ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi, baharanira gukomeza kubaka ubunyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yasabye abatozwa ko ubumenyi bazungukira muri iri torero bazabukoresha banyomoza abakigoreka amateka y’u Rwanda bagaragara no ku mbuga nkoranyambaga.

Itorero ry’intagambuzurwa ryatangiye mu mwaka wa 2015.

Iry’iki cyiciro rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa -Umurage Wacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *