Rwanda: Miliyari 1 na Miliyoni 200 Frw akoreshwa mu bikorwa byo kuvuza no gufasha abakozi bakoreye impanuka mu kazi

U Rwanda buri mwaka rusohora amafaranga asaga Miriyari 1 na miliyoni 200 yifashishwa mu kuvuza abakozi bakoreye impanuka mu kazi no kugoboka imiryango y’abakozi basaga 1000 baburira ubuzima mu kazi.

Hari abakoresha banini bigaragara ko batangiye guha agaciro umutekano n’ubuzima bw’umukozi mu kazi cyane nko mu mishinga migari y’ubwubatsi.

Abayisenga Serafina n’Uwinshuti Amon bari mu kazi k’ubwubatsi bafite ibikoresho bibarinda gukomereka.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ahakorerwa umurimo hizewe kandi hatekanye ni uburenganzira bw’ibanze ku kazi’

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’abakozi mu Rwanda Biraboneye Africain avuga ko nubwo hari ibyakozwe byinshi, hakigaragara benshi bagihura n’impanuka mu kazi.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB buri mwaka gisohora amafaranga asaga miliyari 1,2 ajya mu kuvuza abakomerekeye mu kazi ndetse no kugoboka imiryango iba yaburiye ababo muri izo mpanuka.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugoboka abahuye n’ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB Cyubahiro Louis avuga ko iki ari ikibazo abakozi n’abakoresha bagomba kwitaho.

Imibare y’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, yerekana ko muri 2018/2019 hari abakozi 1,505 bakomerekeye mu kazi, mu 2019/2020 abandi 1,446 bakomerekera mu kazi, umubare wagabanutse ugera ku bantu 1,131 muri 2020/2021.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo Kananga Patrick avuga ko u Rwanda rwashyize imbere umutekano w’abakozi ku murimo.

Mu nteko rusange yateranye muri Kamena 2022, ni bwo Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo ILO wemeje ko hashyirwaho amahame abiri y’umutekano n’ubuzima agizwe n’ingingo ya 155 imaze gusinywa n’ibihugu 76, na ho ingingo y’ 187 imaze gusinywa n’ibihugu 59 hakaba hari ibihugu 39 bimaze kuyasinya yombi harimo n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *