Huye: Abayobozi b’Utugari bavuze ko Moto bahawe zizabafasha kunoza Umurimo

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Huye batangaje ko umurimo wabo urimo kugenda urushaho guhabwa agaciro, kuko bakomeje guhabwa uburyo bwo kuwunoza.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa mbere tariki 01 Gicurasi bose uko ari 72 bahawe za Moto.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo kuri iyi nshuro bisanze abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two muri Huye bari mu byishimo by’impurirane kuko uretse kuba baherutse kuganira n’umukuru w’igihugu bahawe na telephone zo mu bwoko bwa smart zo kubafasha akazi, kuri  iyi nshuro noneho bahawe na moto.

Aba Bagitifu banishimira ko umurimo bakora wo kwita ku baturage ugenda urushaho guhabwa agaciro.

Hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa mbere Gicurasi hanatangijwe ukwezi k’umurimo.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko

Kuba aba ba rushingwangerero bahawe inyoroshyangendo ku munsi nk’uyu bivuze ko bitezweho kunoza ibyo basanzwe bakora.

Kugeza ubu, mu Ntara y’Amajyepfo, Uturere twa Ruhango, Huye, Nyaruguru, Gisagara na Nyanza tumaze guha ba Gitifu Moto.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, asobanura ko uko ubushobozi buzagenda buboneka abashinzwe iterambere ku Kagari bazwi nka ba SEDO na bo bazagerwaho n’iyi gahunda.

Guverineri Kayitesi Alice na Meya Sebutege Ange bashyikiriza Umunyamabanga w’Akagari Moto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *