Rwanda: Menya impamvu Kiliziya Gatolika yakuyeho Batisimu zo kuri Pasika

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yakuyeho itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika, kuko izizihizwa abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byasohotse mu itangazo ryagenewe abakristu Gatolika bose mu Rwanda, ryashyizweho umukono na Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.

Pasika uyu mwaka izizihizwa ku wa 9 Mata 2023, muri icyo gihe hazaba ari mu minsi yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri rigaragaza ko “Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu y’uyu mwaka wa 2023 irahurirana n’iminsi y’icyunamo, igihe cy’akababaro n’agahinda twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Ryakomeje rivuga ko mu cyunamo, ari umwanya wo kunamira abacujwe ubuzima na Jenoside, hagafatwa ingamba zo gukomera ngo habeho kwirinda guheranwa n’agahinda, inabi n’urwango.

Riti “Twe abemera tubikora dusabira abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi dusenga ngo ayo mahano atazongera kubaho.”

No photo description available.
Itangazo rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, rirebana n’Isubikwa rya Batisimu zo mu gihe cya Pasika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *