Ubwikorezi: Hasinywe amasezerano azafasha RwandAir kugoga Ikirere k’Ibihugu 18 by’Afurika

RwandAir ikomeje kuba ubukombe, aho ibi byahamijwe kuri uyu wa Kane nyuma y’uko u Rwanda rusinye amasezerano azatuma iyi Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ikorera mu bihugu 18 bya Afurika.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo gihuriza hamwe ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika mu bijyanye n’umutekano w’indege, ASECNA, azarufasha korohererwa kubona serivisi zo kuyobora indege mu kirere cy’ibyo bihugu.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, mu gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, Umuyobozi Mukuru wa ASECNA, Mohamed MOUSSA, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ASECNA, Jean LAMY n’abandi bayobozi.

Azafasha u Rwanda kandi kuba rwabona ibikoresho bikoranywe ikoranabuhanga rigezweho, bizafasha indege zarwo n’iz’ibihugu bibarizwa muri icyo kigo mu ngendo zitandukanye.

ASECNA igizwe n’ibihugu 18 birimo Bénin, Burkina, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo- Brazzaville, Côte d’ivoire, Gabon, Guinée Bissau, Guinée Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Ibirwa bya Comores n’u Bufaransa.

Ibi bivuze ko ayo masezerano namara kwemezwa, Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu kirere cy’u Rwanda, RwandAir, kizabyungukiramo kuko amafaranga gicibwa indege zacyo zijya muri ibyo bihugu azagabanywa, cyane ko bizaba bisa nko kugenda mu kirere cya Kigali.

Bisobanuye ko umuntu ashobora kuzajya ahaguruka i Kigali agakoresha icyogajuru (satellite) cy’i Dakar muri Sénégal, icyo muri Niger cyangwa ikindi gihugu kinyamuryango, bidasabye kubanza gusaba cyangwa se ngo hagire amafaranga atangwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege mu Rwanda, Charles Habonimana, yavuze ko u Rwanda ruzaba ruhuje ikirere n’ibyo bihugu, bityo ko ubwishyu bwa serivisi z’ingendo zo mu kirere buzajya butangirwa hamwe.

Ati “Ibi bitandukanye no kuvuga ngo wanyuze mu birometero 500 cyangwa 300 ukagenda wishyura. Bizadufasha no kwagura amarembo kuko hari ubwo dusohoka muri Afurika tukajya i Burayi cyangwa muri Aziya, kugira ngo twongere tujye muri Afurika.”

“Iyo uvuye i Kigali ugiye i Dakar (muri Sénégal) bishobora kugusaba kunyura i Bruxelles (mu Bubiligi) cyangwa i Amsterdam mu Buholandi, i Doha se cyangwa i Dubai. Amasezerano nk’aya agamije gukora urugendo rumwe unyuze hejuru y’ibihugu bya Afurika, ibigabanya urugendo.”

Kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa, bizabanza gusaba ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda itora itegeko riyemeza noneho ashyirweho umukono na Perezida Paul Kagame.

Nyuma azajyanwa ku cyicaro gikuru cya ASECNA kiri i Dakar ubundi Inteko Rusange ya ASECNA niterana izahite yemeza u Rwanda nk’umunyamuryango wemewe.

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko kuba umunyamuryango wa ASECNA bizoroshya ubufatanye mu buhahirane, ibizatuma intego ya Afurika yo kugira isoko nyafurika ry’ubwikorezi bw’indege rimwe igerwaho.

Ati “Ndasaba buri wese uri hano ko twakomeza gufatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda ASECNA ishyize imbere. Bizaha imbaraga imishinga ivuguruye ishingiye ku bikorwaremezo by’ubwikorezi bwo mu kirere, binafashe Rwandair kugera mu bihugu byinshi bya Afurika.”

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Niger akaba na Perezida wa Komite y’Abaminisitiri bagize ASECNA, Oumarou Malam Alma yavuze ko aya masezerano afite agaciro gakomeye, bijyanye n’aho u Rwanda ruherereye.

Ati “Ugendeye ku merekezo yarwo, ubona ko ari izingiro ry’ubwikorezi bwo mu kirere rihuza Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo. Ikindi ni iterambere ridasanzwe u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’ingendo za gisivile mu myaka ishize bishingiye ku bikorwaremwezo, ikoranabuhanga, ibyakozwe hagamijwe kubaka ikigo cy’ubwikorezi giteye imbere.”

Yakomeje avuga ko bizihutisha intego ya ASECNA yo gutuma ibihugu byose bya Afurika bihuza gahunda zose zijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere zigashyirwa mu bikorwa ku buryo bumwe.

Ati “Ni yo mpamvu ASECNA yohereje itsinda ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gushyigikira iyo ntego. Nizeye ko u Rwanda na rwo rushishikajwe n’izo gahunda.”

Biteganyijwe ko bitarenze muri Mutarama 2024, u Rwanda rugomba kuba rwabaye umunyamuryango wa ASECNA.

Hazakurikiraho ko RwandAir izavugana na kompanyi z’ubwikorezi muri buri gihugu kigize uwo muryango, ibizoroshya imikoranire kurusha uko byagendaga mbere yo gusinya ayo masezerano.

RwandAir ikora ingendo mu byerekezo 28 byo muri Afurika y’Iburasirazuba, hagati, Uburengerazuba n’Amajyepfo, Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Iki kigo giheruka no gutangaza ko kiri mu myiteguro yo gutangiza urugendo rushya ruhuza Kigali na Paris.

RwandAir kandi iherutse kwakira indege yayo ya gatatu yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, izajya iyifasha mu gukora ingendo ndende zirimo izijya ku Mugabane w’u Burayi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *