Rwanda: Leta yahagaritse inyunganirangendo yatangiraga Umuturage

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho nkunganire yatangaga mu kwishyurira itike y’urugendo abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, inateguza ko guhera tariki 16 Werurwe 2024 hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya by’ingendo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu.

Cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore; uw’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko guhera ku wa 16 Werurwe 2024, Leta izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo abatega imodoka zitwara abagenzi.

Nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo izagumaho ariko ishyirwe mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazaga Leta yashyizeho uburyo bwo kunganira abatwara abagenzi n’abagenzi muri rusange.

Ubwo ingamba zo guhangana n’icyorezo zakurwagaho, nkunganire Leta yatangaga yagumyeho kuko hari hakiri ibibazo bitaranozwa no kuba hari hari ikibazo cy’ubuke bwa bisi.

Ati “Ni muri urwo rwego Leta yavuze ngo reka ikemure ibyo bibazo bibiri, ku ikubitiro yahise icyemura icya bisi, aho 100 zahise zigera mu gihugu n’izindi 100 zirahari, zatangiye kugera mu muhanda. Ikindi ni uko duhari nka leta nitubona, izo bisi zidahagije tuzashyiramo izindi.”

Mu mpinduka z’ibiciro zakozwe, abagenzi batega imodoka mu Mujyi wa Kigali ntibazongera kwishyura internet.

Dr. Gasore ati “Kubera ko igiciro umuntu yishyura gisa nk’aho hari akiyongereyeho, internet yavanweho n’umusoro usanzwe waragabanyijwe ugera kuri 0,3%.”

Ubusanzwe abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyuraga 10 Frw ya internet yo muri bisi. Ni ukuvuga ko ku mafaranga, buri mugenzi yishyuraga uko akoze urugendo, habaga hariho 10 Frw ya internet.

Umujyi wa Kigali kandi uri kwiga uburyo bwo kugabanya umuvundo wa gare zimaze kuba nto ugereranyije n’ubwinshi bw’imodoka ziparikamo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abaturage bamaze igihe bamenyeshwa ko nkunganire bahabwaga ku giciro cy’ingendo izavanwaho kandi ko ari amafaranga azajyanwa muri gahunda ya Girinka, kurwanya imirire, kugaburira abana ku mashuri n’ibindi.

Ati ‘‘Kwari ukugira ngo bafate n’izindi ngamba, kuko ntabwo ziriya nkunganire ziva ku baturage ngo zijye ahandi, ziva ku baturage zijya ku baturage. Twarabivuze, barabizi ariko kuri bo nta gihombo kirimo kuko amafaranga ava kuri bo ajya kuri bo.’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko mu gihe cya vuba abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazaba bishyuwe amafaranga y’ibirarane baberewemo.

Ati ‘‘Ibirarane birahari kandi nk’uko byasobanuwe, ubundi nkunganire yakagombye kuba yarahagaze muri Covid-19. Hari igice cya kabiri cyabyo cyamaze kwishyurwa kandi twaganiriye n’abakora uwo mwuga wo gutwara abantu ko n’igice cy’asigaye, leta yiteguye kucyishyura vuba kugira ngo turangize iki kibazo mu buryo bwa burundu.’’

Mu Mujyi wa Kigali, ibigo 14 n’abantu 4 ku giti cyabo batsindiye gutwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse bahawe ibyerekezo birimo n’imihanda mishya yo gutangiramo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *