Rwanda: Ibiciro by’Ingendo byavuguruwe itike ya Kigali-Rusizi ishyirwa ku 8450 Frw, menya uko ahandi bihagaze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara, bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.

Ibiciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2024. Hari nyuma y’ikiganiro abayobozi mu nzego zitandukanye bagiranye n’itangazamakuru basobanura impinduka zitandukanye mu bwikorezi zirimo n’ivanwaho ry’amafaranga ya nkunganire Leta yatangaga.

Nko mu Mujyi wa Kigali, utega imodoka Downtown ajya i Remera azajya yishyura 307 Frw, Nyabugogo-Nyanza Kicukiro [420 Frw]. Uva Down Town agana i Kabuga anyuze Sonatubes azajya yishyura 741 Frw mu gihe uva Nyabugogo yerekeza Gasanze anyuze i Batsinda azajya yishyura 462 Frw.

Usibye mu Mujyi wa Kigali, no mu ntara hakozwe impinduka zitandukanye mu biciro by’ingendo.

Igiciro kiri hejuru ni icyo kuva mu Mujyi wa Kigali ujya mu wa Kamembe.

Ku mugenzi wanyuze i Huye, azajya yishyura 8,450 Frw [avuye kuri 5800 Frw] mu gihe uwanyuze i Karongi azajya yishyura 7602 Frw [avuye kuri 5200 Frw].

Mu tundi duce, Nyabugogo-Rubavu ni 4839 Frw, Nyabugogo-Nyagatare [4,956 Frw] mu gihe Nyabugogo-Rusumo ari 5190 Frw.

Abatega imodoka mu buryo bwa rusange babwiye RBA ko nubwo habaho izamuka ry’ibiciro bikwiye kujyana no kubona imodoka zihagije ngo bajye muri gahunda zabo ku gihe kuko bamara umwanya munini bategereje imodoka.

Guverinoma yatangaje ko guhera tariki 16 z’uku kwezi umugenzi azajya yiyishyurira ikiguzi cyose cy’urugendo kuko leta yakuyeho nkunganire ya 35% yari isanzwe ihabwa umugenzi.

Aya mafaranga yishyurwaga na Leta yahabwaga abafite sosiyete zitwara abagenzi aho ubu zisigaje kwishyurwa miliyari 30 Frw ziberewemo nk’umwenda.

Amafaranga yatangagwa muri nkunganire azashyirwa mu zindi gahunda zifasha abaturage.

Ibiciro bishya bireba abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abajya mu ntara, byaherukaga kuvugururwa mu 2020 kubera ihungabana ry’ubukungu zatewe n’ingaruka za COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *