Rwanda: Ishyirahamwe rya Rugby ryatoye Komite izariyobora muri Manda y’Imyaka 4 iri imbere

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, baraye batoye Komite nshya izayobora iri Shyirahamwe muri Manda y’Imyaka Ine (4) iri imbere.

Amatora yashyizeho iyi komite, yaraye abereye mu Nteko rusange isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View.

Nyuma yo gutora mu ibanga, Umuyobozi wayoboye Inteko itoresha, Bwana Kayiranga Albert uyobora ikipe ya UR Grizillies RF, yatangaje ko Bwana Kamanda Tharcisse yongeye gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 y’Abanyamuryango batowe.

Uretse Kamanda, Bwana Gakirage Philippe wari muri Komite icyuye igihe, yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida w’iri Shyirahamwe.

Abandi bagize komite barimo; Muhire John Livingstone watorewe kuba Umunyamabanga, Ishimwe Yves yatowe nk’Umubitsi, mu gihe Hakizimana Laurien na Mudaheranwa Jean Claude batowe nk’abagenzuzi b’iyi komite.

Muri iyi komite nshya, Muhire John Livingstone yasimbuye Uwitonze Felix, Ishimwe Yves asimbura Ihirwe Delphine.

Komite nshya yasimbuye iyari icyuye igihe yari yatowe mu Gushyingo kw’Umwaka w’i 2018.

Aya matora yakurikiranywe n’intuma y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Afurika, Umunyakenyakazi Paula Lanco, uyu kandi akaba ari no muri Komite y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi.

Iyi nama y’Inteko rusange yatorewemo Komite nshya y’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, yitabiriwe na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Umutoni Salama wakurikiraniye hafi aya matora.

Nyuma yo kongera gutorwa, Bwana Kamnda Tharcisse yagize ati:”Nishimiye kuba Abanyamuryango bongeye kungirira ikizere cyo kubayobora muri iyi Myaka Ine iri imbere. Gusa ni n’inshingano zikomeye kuko baba bakwitezeho gushyira mu bikorwa ibitaragezweho muri Manda ishize ndetse no gukora ibindi bishya”.

“Muri iyi Manda nshya, ibikorwa bizaba ari byinshi by’umwihariko hakazanashyirwa imbaraga mu mukino wa Rugby mu ruhande rw’abari n’abategarugoli ndetse no gushyira imbaraga mu gushakira ikipe y’Igihugu imikino ya gicuti”.

“Ibijyanye n’amarushanwa, tuzakomeza gushyira imbaraga muri Shampiyona, gutegura imikino myinshi y’abakinnyi bakina ari Barindwi ndetse no gukora ibishoboka byose umukino wacu ukagira ikibuga cyawo kizajya gikoreshwa na buri mwe ubyifuza kandi nta kiguzi asabwe”.

“Ku bijyanye n’ikipe y’Igihugu, ibiganiro birarimbanyije hagati yacu n’Ishyirahamwe rya Rugby mu Burundi. Ntagihindutse, twazakinira uyu mukino mu Karere ka Musanze”.

“Kugeza ubu kuba nta Kibuga kijyanye n’igihe turabona biri mu bikiri inzitizi zo gukina imikino mpuzamahanga twayakiriye ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu, ariko turizera ko muri iyi Manda bizagenda neza kandi n’ikibuga kikaboneka”.

Iyi nteko rusange kandi yanakiriwemo Umunyamurango mushya “Rwamagana Hippos”, uyu akaba yataye Umunyamuryango wa 11.

Biteganyijwe kandi ko muri Mutarama y’Umwaka utaha, hazatangira Umwaka mushya wa Shampiyona ya 15.

Amafoto

Image
Kamanda Tharcisse

 

Image
Gakirage Philippe

 

Image
Muhire John Livingstone

 

Image
Ishimwe Yves

 

Image
Hakizimana Laurien

 

Image
Mudaheranwa Jean Claude

 

Image
Urutonde rw’abakandida n’Imyanya bari biyamamarijeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *