Rusizi: Imihanda mibi, kugurirwa ku giciro cyo hasi no guhendwa ku Ifumbire, Ikiganiro n’abahinzi bagemura Icyayi ku Ruganda rwa Shagasha

Abahinzi b’Icyayi mu Murenge wa Nyakarenzo mu Kagali ka Kanoga, basabye ko bahabwa Umuhanda wa Kaburimo, kuko mu gihe cy’Imvura Imodoka zipakira Icyayi bahinga zibura aho kunyura, Umusaruro wabo ukahangirikira.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro aba bahinzi bagiranye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE ubwo yabasuraga mu Cyumweru gishize.

Muri iki kiganiro, bikije ko kuba nta Muhanda bafite bigira ingaruka ku iterambere ryabo kuko Umusaruro bakabaye bakuraho amikoro ubapfira ubusa.

Bati:“Iyo Icyayi tukiraranye tukigeza ku Ruganda rukacyanga ruvuga ko kiba cyangiritse. Bityo turasaba ko inzego bireba zatwitaho tukabona Umuhanda aho gukomeza kuhahombera”.

Uretse Umunhanda, aba bahanzi kandi batangarije Umunyamakuru wacu ko Amafaranga bahabwa ku musaruro wabo atajyanye n’imvune bakuramo.

Bati:“Ikilo kimwe bakitugurira ku Mafaranga 219 Frw, aya nayo dutangiye kuyahabwa mu minsi ishize kuko batuguriraga ku 190 Frw. Turifuza ko bajya bakitugurira ku 450 Frw kuko byadufasha kwikenura”.

Amafaranga 219 Frw duhabwa, washyiraho ikiguzi gihenze cy’Ifumbire, bikomeza kutudindiza mu gihe kandi utundi duce bagurirwa Icyayi ku giciro kiza.

Ku bijyanye n’ikiguzi cy’Ifumbire, bagize bati:“Ifumbire irahenze, iyo tugereranyije dusanga ntacyo dukuramo ahubwo ari ugukorera Uruganda gusa. Turifuza kugabanyirizwa ikiguzi cy’Ifumbire, kuko iyo bagiye kuduhemba batumbwira ko Amafaranga menshi yashiriye mu Ifumbire”.

Aba bahinzi bifuza ko bakegurirwa uru Ruganda nk’uko n’ahandi byagenze, kuko mu gihe baba barweguriwe byabafasha kwikenura no kwikiza izi mbogamizi.

Gusa, n’ubwo hari izi mbogamizi, Habimana Theoneste uhagarariye abahinzi bo muri “Hangari K5 Kumana”, yavuze ko n’ubwo ibi bibazo bihari, ariko ubu buhinzi babukoresha mu nzira igana iterambere.

Ati:“Mu rwego rwo kwiteza imbere, turasaba Leta ko yatwongerera Ubuso duhingaho binyuze mu guhiriza hamwe Ubutaha, kuko Ubuso duhingaho kuri ubu ari buto. Yasabye kandi kubafasha kumenya impamvu bimwe mu Biti by’Icyayi birwara no kubishakira uko byavurwa mu rwego rwo kongera umusaruro”.

Abaturage batuye ku Musozi wa Runyanzovu, 98% byabo batunzwe n’Ubuhinzi.

Muri uru rugendo, Umunyamakuru wa THEUPDATE yasanze Bwana Aimabe, Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Shagasha yasuye aba baturage mu rwego rwo kubaganiriza uburyo barushaho kukitaho.

Mu kiganiro yabahaye, yagize ati:“Mu gihe muzanye Icyayi kuri Hangari musabwa kugitunganya neza. Aha, yabasabye kuzajya bakuramo Amababi atameze neza mu rwego rwo kugurisha Icyayi cyujuje Ubuziranenge bwo ku rwego Mpuzamahanga”.

“Nyuma yo kugitoranye, muzajye mukibika ahantu hizewe hakirinda kwangirika, kuko iyo mugifunze nabi Amababi agabanuka bityo kigata ubwiza bwacyo”.

Mu kiganiro yahaye Umunyamukuru wa THEUPDATE, Aimable yagize ati:“N’ubwo hakiri imbogamizi, intego yacu ni uko Umuhinzi atera imbere. Tuzakomeza gukorana n’izindi nzego hagamije gushakira ibisubizo ibibazo bafite. Aha, tuzakorana n’abashinzwe ubuhinzi tubagezeho Ingemwe nshya, kuko bamwe bamaze no kuzibona”.

Imibereho y’aba baturage bo mu Kagali ka Kanoga mu buzima busanzwe ni ntamakemwa, kuko bivugira ko nta bibazo bagira mu Muryango.

Aha, batangarije Umunyamakuru wa THEUPDATE ko Umugabo n’Umugabo bafatanya mu nshingano zo guteza imbere Urugo mu rwego rwo kwirinda ubushyamirane.

Aba baturage kandi bafatanyiriza hamwe guhangana n’Ubujura, Ibiyobyabwenge ndetse no gukebura Abaturage bashaka kugana Akabari mu Masaha y’Umurimo

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *