Rwanda: Inyungu ya Miriyaridi 59.7 Frw yashyize BK Group Plc iza ku mwanya wa mbere mu bigo byungutse agatubutse mu 2022

BK Group Plc ikomeje kuza ku isonga mu bigo by’imari, ibikesha kunguka Miliyari 59.7 Frw mu Mwaka wa 2022.

BK Group Plc yatangaje ko mu 2022 yungutse miliyari 59.7 Frw, iyo nyungu ikaba yariyongereyeho 15.1% ugereranyije n’umwaka wa 2021.

Iki kigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko cyabonye inyungu muri ibyo bigo byose bitewe ahanini n’ingamba zashyizweho zo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19.

Mu mwaka wa 2022, BK Group Plc yinjije miliyari 1854 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 16.6% ugereranyije n’umwaka wabanje, amafaranga banki ibikiye abakiriya n’imigabane y’abanyamigabane bayo byose bikaba byarakomeje kuzamuka hejuru ya 10%.

Inguzanyo na avanse banki yatanze umwaka ushize zazamutseho 14.6% zigera kuri miliyari 1134.5 Frw; amafaranga yabikijwe azamukaho 10.3% agera kuri miliyari 1075.2 Frw harimo miliyari 306.6 Frw z’abakiriya bato na miliyari 777.6 Frw z’abakiriya banini.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko umwaka wa 2022 waranzwe n’ibibazo bitandukanye mu bukungu nk’intambara yo muri Ukraine, izamuka ry’ibiciro ku masoko by’ibitanga ingufu n’ibiribwa.

Yakomeje avuga ko BK Group Plc yungutse mu bigo byose ibumbiye hamwe, kandi abanyamigabane n’abashoramari bishimira uko urwego rw’imari rwayo rudahungabana ari nako rutera imbere.

Ati: Dutewe ishema n’ishoramari mu rugendo rugana ku mpinduka mu ikoranabuhanga. Ibigo byacu byagaragaje umusaruro mwiza mu 2022, bikaba bitwongerera imbaraga nk’ikigo kiyoboye mu gutanga serivisi z’imari.

Yakomeje avuga ko BK Group Plc itazahwema guha agaciro k’ikirenga abanyamigabane n’abashoramari kandi izakomeza kugera ku byiza no muri uyu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane, yavuze ko inyungu ya Banki ya Kigali, ituruka mbere na mbere ku micungire myiza y’umutungo, binyuze mu gukurikirana inguzanyo no kuzishyuza.

Yakomeje avuga ko hari kandi amafaranga aturuka muri serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga, aho yiyongereyeho 25%. Iki kikaba ari ikintu banki yashyizemo imbaraga mu myaka yatambutse kandi kirimo kubyara umusaruro.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, BK, Marc Holtzman, yavuze ko bishimiye kubona ibipimo byose byarazamutse hejuru ya 10%, by’umwihariko umugabane ukaba wariyongereyeho 65 Frw ndetse abanyamigabane bakazahabwa 32.5Frw ku mugabane umwe.

Ati “Kunguka kw’ikigo kwagizwemo uruhare n’ingamba zo guhangana n’ingaruka za Covid-19 zashyizweho na guverinoma y’u Rwanda. Ikigo gishyize imbere kuzamura imicungire myiza y’umutungo ndetse n’inyungu. Birashimishije kugera ku gahigo k’inyungu ya miliyari 59.7Frw mu 2022”.

Kugeza tariki 31 Ukuboza 2022, Banki ya Kigali yahaye serivisi abakiliya bato 457.763 n’abakiliya banini 22.558, barimo ibigo. Icyo gihe Banki ya Kigali yabaraga aba-agents 3735, bafashije mu ihererekanya inshuro zisaga miliyoni 6.9, zifite agaciro ka miliyari 1300 Frw.

Mu bakoresha IKOFI, hiyongeremo abantu 1853 batanga serivisi z’ubuhinzi cyangwa bakorana n’abahinzi, ndetse n’abahinzi ubwabo 265.080.

Mu bijyanye n’ubwishingizi, BK General Insurance yungutse miliyari 2.8 Frw mu 2021, ugereranyije na miliyari 2.7 Frw yungutse mu 2021, bivuze ko inyungu yiyongereyeho 1%.

BK TecHouse yinjije miliyari 1.188 Frw mu 2022 ugereranyije na miliyari 1.170 Frw mu 2021. Nyuma yo kwishyura imisoro, yungutse miliyoni 183 Frw.

Abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga za BK TecHouse biyongereyeho 13% barenga miliyoni 3.3 bakoresha; Smart Nkunganire; Smart Kungahara, Urubuto Education, UrubutoPay na Kiliziya Yacu.

Ni mu gihe BK Capital Ltd, mbere yo kwishyura imisoro yungutse miliyoni 306.2 Frw, bingana n’izamuka rya 198% ugereranyije n’amafaranga yinjiye mu 2021.

Inyungu ya BK Group izagera ku banyamigabane bayo aho inama y’ubutegetsi yasabye ko inyungu ku mugabane yaba 32.5Frw ku mugabane usanzwe, ikaba ari inyongera ya 50% izemezwa n’inama rusange.

Muri uyu mwaka, BK Group Plc yishimira ko yamuritse ikigo kizajya cyifashishwa mu bikorwa by’ubugiraneza cyiswe BK Foundation, aho kizajya gitera inkunga abafite imishinga itandukanye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, BK, Marc Holtzman, yavuze ko bishimiye kubona ibipimo byose byarazamutse hejuru ya 10%.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *