Bienvenue Redemptus yarahiriye imbere y’Amategeko kubana na Igihozo Divine (Amafoto)

Bienvenue Redemptus wamenyekanye ubwo yakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA)mw’ishami ry’amakuru, ya sezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Igihozo Divine bamaze imyaka itatu bakundana.

Yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gushimangira Isezerano imbere y’amategeko Redemptus yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu mukobwa byatumye yiyemeza kubana nawe birimo kuba yitonda, yihangana kandi akita kuri buri kimwe.

Ati: Ibyo namukundiye byo ni byinshi. Kuko ni umukobwa mwiza, witonda, ufite umutima mwiza, uzi kwihangana, witanga muri byose kandi w’umuhanga mu nzego zose zitandukanye.

Redemptus ni umuhanga mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ubu amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu kuyobora ibirori birimo ubukwe bw’uje umuco nyarwanda, inama n’ibindi ari umushyushyarugamba.

Uyu mugabo n’ubwo atakiri mu Itangazamakuru yamenyekaniyemo cyane kuri Televiziyo Rwanda, ubu ni Umukozi wa Sosiyete y’u Rwanda, ishinzwe ingufu ‘Rwanda Energy Group – REG’ mu ishami rijyanye no guhuza ibikorwa by’iki Kigo n’abakigana mu gihugu hose mu ishami ryitwa ‘External Link Departement’.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *