Rwanda: Inteko Ishinga Amategeko yashimye Umusaruro w’Imyaka 8 ya Politike y’Ubuzima 

Ubusesenguzi bwakozwe na Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko ifatanyije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima kuri Politike y’Ubuzima ya 2015, bugaragaza ko imbaraga Leta yashyize mu guteza imbere ubuzima zimaze gutanga umusaruro mu baturage.

Ni raporo yasesenguwe hashingiwe kuri Politiki y’ubuzima zagombaga kwitabwaho mu gukemura ibibazo by’ubuzima bibangamiye abaturage.

Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko kuva muri 2015 hari amavuriro y’ibanze 406 ariko muri 2023 poste de sante mu gihugu zari 1252.

Abaturage bavuga ko zabaye igisubizo kuri serivisi z’ubuzima.

Muri uyu mwaka kandi hari ibigo nderabuzima 495 ariko muri 2023 byari 514 mu Mirenge yose.

Ibitaro byari 47 muri 2015 ariko muri Nzeri umwaka ushize byari 56.

Ababyivurizamo nabo bashima imbaraga Leta yashize mu kubibegereza.

Iyi raporo kandi igaragaza ko gahunda zikomatanyije leta yashyizeho mu guteza imbere serivisi z’ubuzima mu Rwanda muri iyi myaka 5 zatumye umubare w’ababyeyi bapfaga babyara uganuka, ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5 bapfaga, umubare waragabanutse uva kuri 50 ku 1000 bavukaga ugera kuri 45.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *