Kigali: Uko Irondo ryabaye Umuti usharira ku bakora Ubujura

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bavuga ko mu bice batuyemo bitakirangwamo umutekano muke utewe n’ibisambo byategaga abantu ku mugoroba, bitewe no kuba amarondo asigaye akora neza bagafatanya n’abaturage.

Gusa hari n’ahakigaragara ubujura bushikuza kumugoroba, abahatuye bagasaba ko irondo rikwiye kwitabwaho kugira ngo nabo ubwo bujura bugabanuke.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bavuga ko mu bihe byashize aho batuye harangwaga ubujura bukabije burimo no gushikuza amatelefone abaturage cyane cyane mu gihe cy’umugoroba, ariko aho abaturage batangiye gukorana bya hafi n’abanyerondo b’umwuga ngo ubu nta bajura bukihaba.

Ku rundi ruhande hari abatuye mu bice bitandukanye bya Gasabo na Nyarugenge bavuga ko aho batuye muri iki gihe hari ubujura bukabije, aho batera abaturage bakabambura ndetse bakanabakubita.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylivestre avuga ko muri iyi minsi ikibazo cy’ubujura bushikuza cyagabanutse koko ariko ngo bashyizeho ingamba zo gufatanya n’abaturage ngo bagihashye ku buryo hari abafashwe.

Mu minsi 10 gusa hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bwo gushikuza bagera ku 25 nk’uko Polisi mu Mujyi wa Kigali ibitangaza, kandi ngo gahunda irakomeje yo gukomeza gufata no gucunga aba bakomeza kwishora muri ibyo byaha. (RBA)

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylivestre. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *