Rwanda: Ingenzi Initiative yakinguye Amarembo ku Bari n’Abategarugoli bifuza gukina Tennis

Umuryango Nyarwanda udaharanira Inyungu, Ingenzi Initiative, watangije gahunda wise “Ingenzi Women Tennis Program” iyi kaba igamije gufasha abari n’abategarugoli bifuza gukina umukino wa Tennis gukabya inzozi.

Iyi gahunda yatangirijwe ku Bibuga bya Tennis biri mu Kigo cya IPRC Kigali, igamije by’umwihariko gufasha abakobwa bakiri bato bifuza gukina uyu mukino no kubaha amahirwe yo kuwiga.

Umukino wa Tennis ni kimwe mu bikorwa bine (4) bikorwa na Ingenzi Initiative. Guhera mu mwaka ushize, Ingenzi yatangiye iyi gahunda igamije gufasha abari n’abategarugoli kwibona muri Siporo zitandukanye.

Agaruka kuri iki gikorwa, Umuyobozi wa Ingenzi Initiative Bwana Ndugu Philbert mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Dutekereza gushyiraho iyi gahunda, twari tugamije gufasha abari n’abategarugoli kugana Siporo by’umwihariko Tennis. Ntago ari Siporo gusa, kuko Ingenzi Initiative ifite izindi gahunda zirimo Siporo ishingiye ku Bukerarugendo, Ubukorikori, Amahugurwa yo kwihangira Imirimo no guteza imbere ubuzima buzira umuze”.

Yakomeje agira ati:”Binyuze muri iyi gahunda, turizera ko abari n’abategarugoli bazagana umukino wa Tennis ku bwinshi kuko kugeza ubu umubare w’abawukina imbere mu gihugu ari muke”.

Bwana Philbert yakomeje avuga ko indi ntego nyamukuru y’iyi gahunda, igamije kugeza uyu mukino hakurya y’imbibi z’Igihugu, haba ku Mugabane w’Afurika no ku Isi muri rusange.

Ati: Intego nyamukuru twifuza ni ukubona iyi gahunda irenga Imbibi z’u Rwanda ikagera n’i Mahanga.

Nyuma y’iyi gahunda yatangirijwe muri IPRC Kigali, Bwana Ndugu yatangaje ko Ingenzi Initiative iteganya kwagura ibikorwa byayo mu Mukino wa Tennis bikagana no mu Bigo by’Amashuri, arimo Abanza, Ayisumbuye na za Kaminuza imbere mu gihugu.

Ati:”Turateganya kwagurira ibikorwa byacu mu Mashami ya Kaminuza y’u Rwanda atandukanye, arimo Ishami rya Huye, aho duteganya ko abasaga 100 bazaboneka ku ikubitiro”.

Agaruka ku mpamvu bahereye kuri Tennis ku ikubitiro, Bwana Ndugu yavuze ko nk’Umutoza wa Tennis, yabonaga mu kiciro cy’abari n’abategarugoli hafite umubare muke w’abakina uyu mukino, ikindi ni uko gukina uyu mukino bidasaba Imyaka kuko uko Umuntu yaba angana kose yakina Tennis.

Ati:“Ushobora gukina Tennis guhera ku myaka  Itatu (3) kugeza ku myaka 100, ibi bikaba bitandukanye n’indi mikino, kuko hari imikino imwe n’imwe Umuntu atakina afite Imyaka yegeye hejuru”.

Umwe mu bitabiriye iyi gahunda, Carine Nishimwe ufite Imyaka 17 y’amavuko, yavuze ko binyuze muri Tennis, yifuza gukabya inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye.

Ati:”Nahisemo kugana Ingenzi Initiative by’umwihariko mu Mukino wa Tennis, kuko ifasha abakobwa bakiri bato gukiza impano zabo. Umuntu kandi ahungukira n’inshuti by’umwihariko izo muba mukina hamwe. Mu by’ukuri bituma umuntu yiyumva nk’uwifitiye ikizere cyo gukabya inzozi”.

Yakomeje agira ati:”Natangiye gukina Tennis ku myaka 12, Maze kwegukana ibikombe bitandukanye haba imbere mu gihugu no hanze, bityo ndifuza gukomeza gukabya inzozi zanjye zo kuzaba umukinnyi rurangiranwa ku rwego Mpuzamahanga mpagarariye Igihugu cyanjye [Rwanda]”.

Kugeza ubu, mu Rwanda umukino wa Tennis ukinwa ku rwego rwo hejuru n’Abakinnyi b’abagabo.

Aha niho Ingenzi Initiative yahereye ifata umwanzuro wo gufasha abari n’abategarugoli kwibona muri uyu mukino.

Bwana Karenzi Theoneste uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, wari witabiriye gutangiza iki gikorwa, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Mu by’ukuri ibikorwa nk’ibi biba bishimishije. Bifasha Umukino wacu gutera imbere”.

”Ntago Ishyirahamwe ryonyine ryakora ibikorwa byose bya Tennis ridafatanyije n’abandi. Bityo, turizeza Ingenzi Initiative ubufatanye mu buryo bwose bushoboka, mu rwego rwo gufasha abari n’abategarugoli gutera imbere muri uyu mukino”.

Amafoto

Ndugu Philbert, yavuze ko iki gikorwa kigamije by’umwihariko gufasha kwimakaza Ihame ry’uburinganire mu Mukino wa Tennis

 

Nishimwe Carine yifuza kuzakina Tennis ku rwego Mpuzamahanga abifashijwemo na Ingenzi Initiative

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *