Karongi: Meya Mukarutesi yakuwe mu nshingano

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023, yatangaje ko yeguje Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Ni inama yabaye itunguranye ndetse bamwe mu bajyanama batangaje ko batumiwe mu nama njyanama idasanzwe byihuse.

Dusingize Donatha, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yasobanuye ko Mukarutesi yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ntiyikosore.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize Ati:“Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.”

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemurirwa ibibazo.

Dusingize Donatha yavuze ko Akarere gakomeza kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile.

Mu gihe bamwe bari bafite impungenge ko bashobora kweguza Komite Nyobozi yose, abayobozi b’Akarere bungirije basigaye mu nshingano zabo.

Kweguza no kwirukana abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba bikozwe mu turere tune mu turere turindwi.

Nyuma yo gusesa Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akirukanwa ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi na we aregujwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba aherutse gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gufasha iyi Ntara kubona abayobozi baziba icyuho cy’abadahari kuko hari ibitarimo gukorwa neza.

Mukarutesi wegujwe yari yatangiye kuyobora Akarere guhera tariki 27 Nzeri 2019, bivuze ko yari amaze imyaka ine ku buyobozi. Yakunze kunengwa kutita ku bibazo by’abaturage ahubwo akibera mu nama.

Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bamunenze kudatanga amakuru.

Itangazo rivana mu kazi Meya Mukarutesi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *