Rwanda: Indwara zibasira Imyumbati zavugutiwe Umuti

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangaje ko ikoreshwa ry’imbuto zihinduriwe uturemangingo fatizo rizagabanya indwara zifata imyaka kandi bikongera umusaruro.

Ibi byatangaje mu gihe abahinzi b’imyumbati hirya no hino mu gihugu bataka igihombo gituruka ku ndwara zibasira iki gihingwa.

Urugero rw’abafite ikibazo cy’umusaruro muke w’imyumbati ni abahinzi bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko cyabakenesheje bikomeye kuko bari bafashe inguzanyo ariko ntibeza bitewe n’indwara zafashe imyumbati bahinze.

Kuba imyumbati yaragiye yibasirwa n’uburwayi byatumye n’igiciro cy’ifu y’ubugari mu myaka ine ishize cyarikubye hafi inshuro enye. Abaguzi bavuga ko iki ari ikibazo kibakomereye.

Indwara zateye mu myumbati kugeza ubu zatumye uruganda rutunganya ibiyikomokaho rwa Kinazi Cassava Plant kuri ubu rukora ku rugero rwa 50% by’ubushobozi bwarwo.

Umuyobozi w’Agateganyo wa Kinazi Cassava Plant, Bizimana Jérôme, yavuze avuga ko rwatangiye gukoresha imyumbati iva Tanzania.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Athanase Nduwumuremyi, yavuze ko bamaze imyaka hafi itanu bakora ubushakashatsi ku mbuto nshya y’imyumbati ihinduriwe uturemangingo fatizo bakaba bayitezeho kwihanganira indwara n’imihindagurikire y’ibihe.

Yamaze impungenge abibaza niba nta ngaruka byabagiraho bakoresheje ibihingwa byahinduriwe uturemangingo fatizo hakoreshejwe tekiniki zigezweho zo guhindura ibinyabuzima ibizwi nka GMO (Genetically Modified Organism).

Kugeza ubu, mu Rwanda igihingwa cy’imyumbati n’ibirayi ni byo gusa byahawe uburenganzira bwo gukorerwaho ubushakastatsi bugamije kubukuramo imbuto zihinduriwe utunyangingo.

Ubu buryo bwitezweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku buryo byakemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa kiri ku rugero rwa 19% nk’uko raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2021 ibigaragaza.

Kuri uyu wa Mbere mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rigenga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima, ari naryo rigena uko ibihingwa bihinduriwe utunyangingo bizajya bikorwa mu Rwanda.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 12 muri Afurika mu kugira iri tegeko nyuma ya Afurika y’Epfo, Misiri, Sudani, Malawi, Mozambique, Eswatini, Nigeria, Ghana, Burkina Faso, Kenya na Ethiopia. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *