Rwanda: Abasaba Inyemezabwishyu ya EBM bazajya bagenerwa 10% bya TVA

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA,  cyatangaje ko abaguzi bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM bazajya bahabwa 10% by’umusoro wa TVA wishyuwe.

RRA kandi itangaza ko abazajya batungira agatoki iki kigo abantu banyereza uyu musoro bazajya bahabwa 50% by’amafaranga y’ibihano uwo muntu agomba kwishyura.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024, iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yemeje Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Iri teka rigena ko umuguzi wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro wa TVA wavuye ku mafaranga yishuye. Rigena kandi ko uwareze umuntu runaka unyereza umusoro wa TVA binyuze mu kudatanga iyi fagitire azajya ahabwa 50% by’amafaranga uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.

Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y’amezi atatu. Ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iyi gahunda y’ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko bigaragara ko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.

RRA igaragaza ko umusoro ku nyongeragaciro ugira uruhare runini ku misoro yose ikusanywa mu gihugu kuko wihariye 34%.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *