Rwanda: Imvura y’Ukwezi kwa Nzeri imaze guhitana Ubuzima bw’Abantu 20

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa imaze guhitana ubuzima bw’abaturage 20 mu gihe abandi 58 bakomeretse.

Iyi ni imibare yo kuva taliki ya 1 kugera 28 Nzeli 2023.

Muri aba bapfuye 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zikomeretsa abandi 43.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, mu Murenge wa Kaniga, mu Karere ka Gicumbi

inkuba yakubise abantu 7, umwe ahita apfa abandi batandatu bajya mu bitaro.

Ibi byabaye ubwo aba baturage bari bugamye imvura yaguye mu masaha ya saa cyenda.

Imibare yo muri uyu muhindo kandi igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, hegitari 58 z’imyaka zirangirika ,inka 2 zishwe n’ibi biza ndetse n’andi matungo 123.

Iyi mvura kandi yangije ibyumba by’amashuri 37.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Habinshuti Philippe yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi harimo kwirinda inkuba, kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga no kurwanya isuri banazirika ibisenge by’inzu no kuzisana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *