Abaturiye Ikiyaga cya Mugesera bishimiye guhabwa Ubwato bwambutsa Ibinyabiziga

Abatuye mu Murenge wa Mugesera n’ahandi hirya no hino mu Karere ka Ngoma barishimira ko bahawe ubwato bwambutsa ibinyabiziga n’abantu, bakavuga ko ari inyungu ku iterambere ry’ubuhahirane hagati y’uturere twa Ngoma na Rwamagana.

Ubwato bunini abenshi bakunda kwita icyombo bwambukiranya ikiyaga cya Mugesera hagati y’Umurenge wa Mugesera w’Akarere ka Ngoma n’Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ni inzira y’ubusamo ugereranyije no kuva mu murenge wa Mugesera ukazagera mu wa Karenge mu Karere ka Rwamagana unyuze inzira y’ubutaka.

Abakoresha iyi nzira y’amazi bavuga ko ibabangukira, kandi igatuma bazigama amafaranga bagakoresheje mu gutwara ibinyabiziga, ndetse ikoroshya n’ubuhahirane.

Iki cyombo kigeze guhagarara igihe gito kubera moteri igikoresha yari yapfuye, ariko hashakwa indi yo kwifashisha by’agateganyo.

N’ubwo gikora ariko inzira y’amazi ntiritabirwa na benshi mu batwara ibinyabiziga uretse ku minsi amasoko ya Karenge muri Rwamagana na Gafunzo mu karere ka Ngoma yaremye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko hagomba ubukangurambaga kugira ngo iyi nzira y’amazi yitabirwe, nk’uko bisobanurwa na Nyiridandi Mapambano Cyriaque, umuyobozi wungirije w’ako karere.

Ubu bwato bushobora kwambutsa ikamyo ntoya 4 zipakiye imizigo. Umurenge wa Mugesera ni umwe mu yera inanasi nyinshi zigemurwa mu Mujyi wa Kigali zambukiye muri ubwo bwato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *