Rwanda: Impinduka zijyanye n’ibyakurikizwaga hagurishwa Ubutaka

Nyuma y’Iminsi abagurisha Ubutaka mu Rwanda binubira amafaranga 30, 000 Frw bacibwa mu gihe bahererekanya Icyangombwa cy’Ubutaka n’uwo babugurishije, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), cyatangaji ikurwaho ry’aya mafaranga.

Icyemezo gikuraho aya mafaranga, cyashimangiwe n’Umuyobozi w’iki Kigo, Nishimwe Marie Grace kuri uyu wa Kane atriki 30 Ugushyingo 2023.

Nishimwe yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kumva ubusabe bw’abaturage bagaragaza ko babangamiwe.

Ati:”Ntabwo aya mafaranga azongera gutangwa. Abaturage bakunze kugaragaza ko hari ubusumbane, mu gihe Umuntu yagurishije Ubutaka cyangwa undi Mutungo utimukanwa amafaranga menshi, kuko yanganyaga n’uwagurishije macye”.

Gusa, NLA yaboneyeho gutangaza ko Ubutaka burengeje agaciro ka Miliyoni 5 Frw buzajya bwishyuzwa amafaranga ahwanye na 2.5% by’agaciro kabwo.

Mu gihe Ubutaka bwatanzwe nk’Impano cyangwa Umurage, bwo buzajya buzakomeza kwakwa ibi Bihumbi 30 Frw by’ihererekanya.

N’ubwo bimeze bitya ariko, hategerejwe ko itekarya Perezida ribifataho Umurongo ku bijyanye no kuba yagabanywa cyangwa agakurwaho.

Iki kibazo cyakunze kugarukwaho n’abagize Inteko Ishingamategeko, aho bagaragazaga ko abaturage bagurisha Ubutaka mu Cyaro, bahohoterwa kuko bakwa amafaranga angana n’ay’abagurishije bari mu Mujyi nyamara Ubutaka bwabo butanganya agaciro.

Kuri iyi ngingo, Nishimwe yamaze abantu impungenge ko buri wese yemerewe kujya kwiyandikishaho Ubutaka bwe yaguze nta nkomyi, ndetse no kuba yajya kubutangaho ingwate muri Banki kuko imbogamizi zakuweho.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Marie Grace Nishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *