Rayon Sports na CANAL+ Rwanda byavuguruye amasezerano (Amafoto)

Sosiyete mpuzamahanga y’Abafaransa icuruza Amashusho, Canal+ Ishami ry’u Rwanda, yavuguruye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye na Rayon Sports, aho impande zombi zemeranyijwe gukomeza gukorana kugeza tariki ya 01 Ukwakira 2024.

Isinywa ry’aya masezerano ryabereye ku Kicaro cya Canal+ Rwanda mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, bivuze ko impande zombi zigiye kumara Imyaka 3 zikorana kuko zatangiye imikoranire mu Mwaka w’i 2021.

Muri uyu muhango, Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Umunyakameronikazi Sophie TCHATCHOUA, yavuze ko ashimishijwe no kuba bongeye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’iyi kipe ikunzwe na benshi muri ruhago Nyarwanda.

Yaobanuye ko imikoranire yaranze impande zombi mu Myaka ibiri ishize, ari ikimenyetso cyashingiweho bongera kuyasinya.

Sophie yagize ati:“Tunejejwe no kongera gusinyana amasezerano na Rayon Sports. Imyaka ibiri ishize dukorana yatubyariye umusaruro. Niyo mpamvu twahisemo kuyongera”.

Nk’ikipe bivugwa ko ifite abakunzi hafi Miliyoni 3 z’Abanyarwanda muri Miliyoni 13 z’Abaturarwanda, ni imwe mu makipe akururira benshi gukorana nayo.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Bwana Jean Fidel Uwayezu, yavuze ko aya masezerano agiye gukomeza kubafasha gushyira ku murongo Ubukungu bw’iyi kipe no gushyira mu ngiro Imishinga iri imbere.

Ati:“Imwe mu ntego ninjiranye mu ikipe ya Rayon Sports mu Myaka 3 ishize, ni ugushyira ku murongo ibijyanye n’amikoro y’iyi kipe. Nk’ikipe ishingiye ku bakunzi n’abafana bayo, ikineye kugira aho ikura mu rwego rwo kubona amikoro ayifasha mu buzima bwa buri munsi”.

Aya masezerano asinywe mu gihe Rayon Sports yatangaje ko iteganya gukoresha hafi Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda muri uyu Mwaka w’imikino w’i 2023/24.

Bwana Uwayezu yavuze ko aya masezerano atandukanye n’ayasinywe mu Myaka ishize, gusa impande zombi ntabwo zigeze zitangaza ingano y’Amafaranga yatanzwe.

Yagize ati:“Impande zombi zemeranyije ko ingano y’Amafaranga yatanzwe iguma yahagi yacu, gusa yariyongereye ugereranyije n’iy’Umwaka ushize”.

Muri aya masezerano, CANAL+Rwanda yageneye ifatabuguzi abakinnyi n’abayobozi 45 ba Rayon Sports, iri rikazajyana na Dekoderi n’ibikoresho byayo.

Amafoto

May be an image of 6 people, newsroom, dais and text

May be an image of 2 people, newsroom and text

May be an image of ‎3 people, newsroom and ‎text that says "‎Pas ۔ de signal. 968 ANAL+ CAN CANAL+ RAYON SPORTS |FCI F.C One Team One Dreum 'ΌN SPORT ATION CANAL CANAL+ INAL+ CANAL+‎"‎‎

May be an image of 2 people, newsroom and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing American football and text

May be an image of 2 people, newsroom and text that says "SPORTS VAL+ CANAL+ CANAL+ CANAL+ CANAL+ NAL+ CANAL+ CANAL+ RAY SPOR One IF Teum One RAYON S ASSOC NAL+ CANAL+ CANAL+ CA CANA OHAL+ CANA CANAL+"

May be an image of 2 people, newsroom and text

May be an image of 2 people, newsroom and text

May be an image of ‎3 people, newsroom and ‎text that says "‎Pas ۔ de signal. 968 ANAL+ CAN CANAL+ RAYON SPORTS |FCI F.C One Team One Dreum 'ΌN SPORT ATION CANAL CANAL+ INAL+ CANAL+‎"‎‎

May be an image of 2 people, newsroom and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 2 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *