Rwanda: Imisoro y’Ibinyabiziga yongeweho 10% nk’umwanzuro wo guhangana n’Impanuka ziri guhitana abatari bacye

Ibigo bitanga Ubwishingizi bw’ibinyabiziga byo mu Mihanda bwafatiye imyanzuro ikakaye ababikoresha, aho Imisoro bishyuraga yongereweho 10% mu urwego rwo gukumira Impanuka.

Nyuma y’uko Impanuka zikomeje kurushaho kwiyongera mu Mihanda inyuranye mu gihugu arina ko zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo, ubuyobozi bw’Ibigo by’Ubwishingizi bufatanyije n’ubwa Polisi yo mu Muhanda, bwasanze ingamba nshya zishobora kuba zafasha igabanuka ry’izi mpanuka, harimo no kuzamura imisoro yatangwaga umuntu ajya kugurira ikinyabiziga cye Ubwishingizi.

Ni mu gihe bikomeje kugaragara ko kuva Umwaka w’i 2020 watangira,,Impanuka mu mihanda ziyongereye kukigero cyo hejuru cyane, Aho zavuye kubihumbi 6000-13,000, ibi bikaba bigaragaza nezako Impanuka zajyiye ziba kugeza mu mwaka wa 2022, zikubye kabiri n’ Indi mibare irengaho.

Ubuyobozi bw’umutekano wo mu muhanda, bukaba buvuga ko ibi bidahagije kuko hagomba gutegurwa n’ibindi bihano bikakaye bizatuma habaho impinduka ku Impanuka zo mu mihanda zikomeza gutwara ubuzima bwa benshi.

Ibi bikaba bikomeje kwibazwaho na benshi, bamwe bagira bati:”Gushyiramo ibihano bikakaye nibyo bizahagarika Impanuka, mu gihe hari n’abatwara Ibinyabiziga usanga bameze nk’abadakangwa n’ibihano”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *