AFCONQ2023: Amavubi yongeye kugwa miswi n’Ibisamagwe bya Benin

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi n’iya Benin Cheetahs zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare 2024.

Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, ubera kuri Sitade yitiriwe Pele i Kigali (Kigali Pele Stadium).

Ku ruhande rw’u Rwanda, Igitego cyatsinzwe na Myugariro Manzi Thierry ku munota wa 71′, wishyuraga icya Benin cyari cyatsinzwe na Jodel Dossou ku munota wa 57.

Kunganya kw’aya makipe yombi nta nimwe byafashije cyane, gusa zagumanye ikizere cyo gukomeza gutegereza kuzitabira Igikombe cy’Afurika, kuko zombi zigisigaje imikino 2.

Ni mu gihe itsinda rya L zisangiye na Mozambique na Senegal, riyobowe na Senegal n’amanota 12 ndetse yo ikaba yaranamaze gukatisha itike yo kwerekeza muri Ivory Coast nyuma yo gutsinda imikino yayo 4.

Uretse Senegal yabonye itike, ikurikiwe na Mozambique ifite amanota 4, u Rwanda 3 na Benin ya nyuma n’amanota 2.

Mu Kwezi kwa Gatandatu, u Rwanda ruzakira Mozambique, mu gihe Senegal izakira Benin.

Mu gihe imikino yo gushaka iyi tike izasozwa muri Nzeri, u Rwanda rwakirwa na Senegal, mu gihe Benin izaba yisobanura na Mozambique.

Image
Abakinnyi 11 batangiye mu Kibuga ku ruhande rw’Amavubi

 

Image
Ibisamagwe bya Benin nabyo byari byakoze ku nkorokoro zabyo.

 

Uko amatsinda ahagaze

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *